

Ni umukino watangiye ukererewe, nyuma y’aho uwagombaga kubanziriza wahuje u Burundi na Tanzania wamaze akanya wahagaze kubera imvura, uwo mukino waje kurangira u Burundi butsinze Tanzania ibitego 24-23.

Muri uyu mukino w’u Rwanda, abakinnyi b’u Rwanda basabwaga byibuze gutsinda ku kinyuranyo cy’ibitego 10, kugira ngo rurare ruyoboye itsinda, bitewe n’ibitego 10 bya mpaga Uganda yari yateye Sudani y’Amajyepfo kubera gutinda kugera muri Uganda.

Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rutsinze Sudani y’Amajyepfo ibitego 23-15, naho umukino wose uza kurangira u Rwanda rutsinze ibitego 44-30, bituma abakinnyi b’u Rwanda bahita babona itike yo kuzakina ½ cy’irangiza, rukazamenya uwo bazahura nyuma y’umukino wa nyuma mu itsinda.
Kuri uyu wa mbere, u Rwanda ruraza gukina umukino wa nyuma mu itsinda rya kabiri n’ikipe ya Uganda, izatsinda ikazazamuka ari iya mbere mu itsinda, gusa aya makipe aramutse anganyije u Rwanda rwaba urwa mbere mu itsinda bitewe n’ikinyuranyo cy’ibitego.
Andi mafoto yaranze uyu mukino








Ohereza igitekerezo
|