Abakobwa bakangurirwa kurushaho kwigirira icyizere kuko bashoboye
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Espérance, arasaba abakobwa bize imyuga n’abitegura kuyiga kwigirira icyizere kuko bashoboye.

Yabibasabiye mu muhango wo gusoza gahunda yari imaze ibyumweru bibiri, yo gukangurira abakobwa kurushaho kwitabira amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro(TVET) n’andi masomo yiganjemo siyansi.
Ubu bukangurambaga bwo gukangurira abakobwa gutinyuka amasomo yari amenyerewe ko yigwa n’abahungu, bwasojwe kuri uyu wa 13 Ukuboza 2016.
Uyu muhango witabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye, ndetse n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere uburinganire.
Minisitiri Nyirasafari, yemeza ko abakobwa bashoboye akabasaba gusa kwigirira icyizere, kuko ari byo bizatuma bagira icyo bageraho.
Yagize ati “Ndabasaba kwigirira icyizere cyane ko na Leta yacu yabashyiriyeho uburyo bwo kugaragaza ko mushoboye.
Ntimupfushe ubusa rero ayo mahirwe atarahozeho, ahubwo muyabyaze umusaruro, mureke gutegera amaboko abandi, kuko ari byo bibaviramo kugwa mu bishuko bituma bamwe muri mwe batwara inda zitateganyijwe”.
Yakomeje abasaba kwiga imyuga bashyizeho umwete, kuko ngo ituma babona akazi kandi ababyitabiriye bifite aho bibagejeje.

Mukayisenga Micheline, umugore wize akaba anakora ubukanishi bw’ibinyabiziga mu ishami ryo gutera amarangi, yemeza ko buri wese yakwiga umwuga ukamuteza imbere.
Ati “Mbere abantu ntibumvaga ko abakobwa barebwa n’imyuga. Nkanjye wawize nkaba nawukora, ndahamya ko buri mukobwa yakwihitiramo umwuga akunze akawiga ashyizeho umwete, ukaba wamugirira akamaro aho kumva ko hari ibitamureba”.
Ambasaderi w’Ubuholandi mu Rwanda, Frédéric The Man, yavuze ko abagore n’abakobwa bafite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu.
Ati “Nta gihugu na kimwe cyatera imbere gisize inyuma abagore n’abakobwa mu gihe imibare yerekana ko ku isi barenga 50%. Ni ngombwa rero ko ibihugu byose byubahiriza ihame ry’uburinganire”.

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cyita ku myuga n’ubumenyingiro (WDA), Gasana Jérôme, avuga ko bafite umuhigo wo kongera abakobwa biga siyansi n’ubumenyingiro.
Agira ati “Turifuza ko muri 2020 abakobwa biga siyansi n’ubumenyingiro bazaba bikubye nibura gatatu bakaba 50% kuko bakiri bake”.

Gukangurira urubyiruko cyane cyane abakobwa kwitabira kwiga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, byahujwe no kwibutsa abantu gukomeza gushyigikira uburinganire bw’umugabo n’umugore, muri gahunda ya ‘He for She’.
Uyu muhango wasojwe hahembwa abakobwa b’ikitegererezo, barangije kwiga imyuga ikaba ibatunze kubera akazi bakora.



Ohereza igitekerezo
|