Abafite ubumuga bashyiriweho umwihariko mu bizamini bya Leta

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iratangaza ko muri uyu mwaka w’amashuri wa 2022/2023, abanyeshuri bafite ubumuga batekerejweho, bashyirirwaho umwihariko mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, aho bongererwa igihe, abatabasha kwandika bagashyirirwaho ababandikira n’ibindi.

Abafite ubumuga bagiye bahabwa umwihariko wabo mu bizamini bya Leta
Abafite ubumuga bagiye bahabwa umwihariko wabo mu bizamini bya Leta

Byagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki 17 Nyakanga 2023, ubwo mu Rwanda hatangizwaga ibizamini bisoza amashuri abanza, birimo gukorwa n’abanyeshuri 202,967, barimo gukorera kuri site 1099.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu, watangirije ku mugaragaro ibyo bizamini ku ishuri ribanza rya Saint Dominique, riri mu Kagari ka Kagugu mu, Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, yavuze ko ugereranyije n’umwaka ushize nta kibazo kidasanzwe cyabayemo, ukurikije uko abanyeshuri bateguwe, ku buryo n’abanyeshuri bafite ubumuga batekerejweho.

Ati “Ubu abanyeshuri bafite ubumuga bose turabazi, santere bakoreraho ndetse n’ubwoko bw’ubumuga bafite, abo banyeshuri barafashwa, ndetse n’amabwiriza avuga uko bafashwa, ari abongererwa igihe, abahabwa ikizamini cyanditse mu bundi buryo, byose byarateguwe. Aharamuka habaye amakosa, yaba ari amakosa nyine, ariko ntabwo ateganyijwe, turimo turakomeza kubikurikirana kubera ko tubazi, tuzi na santere barimo gukoreraho.”

Abayobozi batandukanye mu itangizwa ry'ibizamini bya Leya mu yabanza
Abayobozi batandukanye mu itangizwa ry’ibizamini bya Leya mu yabanza

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe ibizamini bya Leta (NESA), Dr. Bernard Bahati, avuga ko muri uyu mwaka w’amashuri abanyeshuri bafite ubumuga bahari, kandi bafashwa mu buryo butandukanye kubera ko n’ubumuga buba butandukanye.

Ati “Hari abana duha ibizamini bicapye by’umwihariko, bamwe basoma bakoresheje intoki, hari abandi baba bafite ubumuga, babasha gusoma inyuguti nini gusa, abo nabo turabafasha, ibizamini tukabicapa mu nyuguti nini, n’abandi bagiye batandukanye. Hari ababa batabasha kwandika neza, tubashakira ababandikira, usanga ubufasha buba bukenewe ari bwinshi cyane, kuko hari n’ukubwira ko atabasha kwandikisha ikaramu ariko akaba yakwandikisha mudasobwa na bo turabafasha.”

Akomeza agira ati “Dukora uko dushoboye kandi tuba tubazi, kuko ubu mu mabwiriza agenga ibizamini bya Leta, bivuga ko umwana ufite ubumuga ubwo ari bwo bwose yongererwa igihe cyo gukora ikizamini kitarenze nibura isaha, twashyizeho isaha, kubera ko baba bakora buhoro, impamvu tutarenza isaha ni kubera ko turamutse tuyirengeje, bishobora kubangamira ingengabihe y’ibizamini.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard

Bamwe mu banyeshuri batangiye ibizamini bisoza amashuri abanza, baganiriye n’ibitangazamakuru bya Kigali Today, bayitangarije ko biyibwiye ko nta kabuza ko bazabitsinda, bakazakomeza mu cyiciro rusange cy’ayisumbuye bafite amanota meza.

Abanyeshuri biyandikishije gukora ikizamini cya Leta muri uyu mwaka wa 2022/2023 w’amashuri, baragabanutse ugereranyije n’abari biyandikishije kugikora umwaka ushize, kubera ko bavuye ku 230,158 bakagera ku 202,967, barimo abakobwa 111,900 hamwe n’abahungu 91,067.

Abanyeshuri bafite ubumuga biyandikishije gukora ibizamini bisoza amashuri abanza ni 561, barimo abahungu 304 n’abakobwa 257.

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bernard Bahati
Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bernard Bahati
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka