Mu rwego rwo kwitegura shampiyona y’icyiciro cya mbere ndetse n’irushanwa rya CAF Confederation Cup, ikipe ya Rayon Sports ikomeje kongera imbaraga mu ikipe yayo yongeramo abakinnyi ndetse n’abatoza.

Jonathan Ifunga Ifasso ni umukinnyi mushya wa Rayon Sports
Kuri ubu uwari utahiwe ni umukinnyi Jonathan Ifunga Ifasso w’imyaka 24, uyu mukinnyi ukomoka muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo akaba yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri.
Jonathan Ifunga Ifasso ukina mu kibuga hagati ariko asatira yageze mu rwanda ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, akaba yaranyuze mu makipe nka AS Nyuki, Dauphins Noirs na AS Simba zo muri DR Congo, ndetse na Difaâ El Jadida yo muri Maroc.




National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ooooh Rayon sports yacu turayikunda! Kdi twari dukeneye uwo mustitari!
RAYON SPORTS yacu turayishyigikiye kandi SAMMY jya ukomeza udukarage ayo makuru
Rayon yacu rwose nibikore turayikunda cyane!
Ikipe igiye kwica andi makipe kabisa ariko icyo dushaka ni uhusubira mu matsinda