U Rwanda na Hongiriya byasinyanye amasezerano arebana n’ingufu za Nikereyeri

Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Katalin Novák, Perezida wa Hongiriya, umaze iminsi mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye bigamije gutsura umubano hagati y’Ibihugu byombi bashyira n’umukono ku masezerano y’ubutwererane mu nzego ebyiri zirimo urw’uburezi, n’amahugurwa ku mikoreshereze y’ingufu za Nikereyeri mu bikorwa bigamije amahoro.

Perezida Novák yatangaje ko impamvu yahisemo ko u Rwanda ruba Igihugu cya mbere asuye, ari uko ashaka kwirebera uburyo u Rwanda rwateye imbere.

Ati “Ni ibintu rero nabashije kwibonera ubwanjye kuko nagize amahirwe yo guhura n’Abanyarwanda n’imiryango yabo, nirebera uburyo mugeze kure ugereranyije n’ahantu kure mwahereye."

Perezida Novák avuga ko amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo, ndetse n’aho rumaze kugera mu iterambere ari ibintu by’agaciro kandi byo gushimwa.

Perezida Novak yashimiye Perezida Kagame kubera imiyoborere myiza nyuma y’amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo, n’intambwe imaze guterwa mu mwaka ishize.

Ati “Ni ibintu bikwiye gushimwa kubera imiyoborere yawe n’umuhate wawe”.

Perezida wa Hongiriya kandi yashimiye Perezida Paul Kagame, uruhare yagize mu iterambere ndetse no kuba yaraharaniye iterambere ry’umugore. Yamushimiye kandi kuba yaramutumiye mu nama ya Women Deliver izabera i Kigali kuva kuri uyu wa Mbere.

Ati "Ndifuza rero kugushimira ku bw’umuhate no kwiyemeza kwawe n’ikipe yawe. Ndifuza kandi kugushimira ubutumire wampaye bwo kwitabira inama ya Women Deliver, kuko nabyo birerekana icyerekezo dusangiye cyo kongererera ubushobozi abagore, nanagushimira ibyo umaze gukora muri urwo rwego mu Rwanda."

Mu bindi byaganiriweho harimo no gufungura ambasade muri Hongiriya, aho Perezida Kagame yatangaje ko mu minsi ya vuba u Rwanda ruzafungura Ambasade muri Hongiriya, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Ati "Twiyemeje kurushaho gutsura umubano. Nshaka kuvuga ko u Rwanda rufite intego zo gufungura dipolomasi muri Budapest kandi mu gihe cya vuba."

Yavuze ko intego nyamukuru ari ugufasha mu ihangwa ry’imirimo myinshi, no korohereza ubucuruzi n’ishoramari hagati y’impande zombi.

Impande zombi zagiranye ibiganiro
Impande zombi zagiranye ibiganiro

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Kagame na mugenzi we wa Hongiriya, babajijwe ku ruhare rwabo mu guhagarika intambara y’u Burusiya na Ukraine.

Perezida Paul Kagame na we yahamagariye ibihangange mu Isi n’impande zirwana muri Ukraine, gushyigikira inzira y’amahoro kuko gukomeza kwitana ba mwana nta gisubizo bitanga, uretse ubuzima bukomeza kuhatikirira ndetse izindi ngaruka zirimo iz’ubukungu zikagera ku batuye Isi bose.

Perezida Katalin, na we yavuze ko amahoro ariyo ya mbere, kandi kuba ari mu Rwanda bimufasha kumva neza kurushaho, ko amahoro ari ikintu ntagereranywa.

Abayobozi bombi bavuga ko icyo ibihugu byombi bishyize imbere, ari uko amahoro muri Ukraine yagaruka, maze imirwano igahagarara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka