Ikirunga cya Nyamulagira giherereye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Majyaruguru y’Umujyi wa Goma cyagaragayeho umuriro nk’usanzwe waka mu gihe kirimo kiruka.
Umuhanzi Hagenimana Jean Paul uzwi nka Bushali, mu rukerera rwo ku wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2023, nibwo yerekeje ku mugabane w’i Burayi aho agiye gukorera ibitaramo.
Uruganda rukora sima rwa CIMERWA rwashyikirije Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) Sima izifashishwa mu kubakira imiryango iheruka gusenyerwa n’ibiza.
Muri gahunda yo gushishikariza abaturarwanda kwiha serivisi zitangirwa ku rubuga rw’Irembo, hatangijwe gahunda y’ubukangurambaga yiswe ‘Byikorere’ mu rwego rwo gufasha abaturage kwisabira serivisi za Leta bifashishije ikoranabuhanga.
Ibihugu birindwi byagiriye inama abaturage babyo kwitwararika igihe bagiye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, kuko hariyo ikibazo cy’umutekano gikomeye muri iyi myaka ya vuba. Ibyo bihugu New Zealand, Canada, Australia, u Bwongereza, u Bufaransa, Venezuela na Uruguay.
Umugore witwa Kouri Richins, ni umubyeyi w’abana batatu, wanditse igitabo nyuma y’urupfu rw’umugabo we, agamije gufasha abana be gushobora guhangana n’agahinda batewe n’urupfu rwa se witwaga Eric Richins.
BK Group Plc yashyize Bwana Jean Philippe Prosper ku mwanya wa Perezida w’Inama y’Ubutegetsi. Gushyirwa kuri uwo mwanya bibaye nyuma y’umwanzuro w’Inama Rusange Ngarukamwaka y’Abanyamigabane bari mu Nama y’Ubutegetsi ya BK Group Plc yabaye kuri uyu wa 19 Gicurasi 2023 hakaba hasigaye ko byemezwa hakurikijwe amabwiriza (…)
Mu gihe habura iminsi itageze no ku kwezi ngo irushanwa mpuzamahanga ngaruka mwaka ryo gusiganwa ku maguru ryitiriwe amahoro rya Kigali ribe, hamenyekanye bimwe mu bihangange bitegerejwe I Kigali.
Abikorera bo mu Karere ka Muhanga (PSF), bibutse bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baremera imiryango 18 y’abatishoboye barokotse Jenoside, batujwe mu Mudugudu wa Kabingo, Akagari ka Tyazo mu Murenge wa Muhanga.
Umunsi mpuzamahanga w’ingoro ndangamurage wizihizwa tariki ya 18 Gicurasi buri mwaka, ku rwego rw’Igihugu wizihirijwe mu Karere ka Karongi, abawitabiriye bifatanya n’abaturage baho mu gikorwa cy’umuganda, batunganya ahibasiwe n’ibiza.
Imikino ibiri y’umunsi wa 29 wa shampiyona yagombaga kubera I Bugesera kuwa Gatandatu no ku Cyumweru yimuriwe kuri Kigali Pele Stadium inahindurirwa amasaha.
Umuryango Never Again Rwanda uvuga ko ihohoterwa rishingiye ku mitungo, rigaragara mu miryango imwe n’imwe yo mu Karere ka Musanze, bikomeje kuyisubiza inyuma mu iterambere bikanayibera inzitizi, mu gushyira mu bikorwa Politiki z’Igihugu.
Abasore n’inkumi 32 bo mu miryango itishoboye yo mu Murenge wa Bwisige, Akarere ka Gicumbi, bashyikirijwe ibikoresho by’imyuga bizabafasha gushyira mu bikorwa ibyo bamaze umwaka n’igice biga.
Umugabo witwa Senyenzi Alphonse wo mu Karere ka Musanze, arashimira ibitaro bya Ruhengeri biherutse kumuvura nyuma y’imyaka 10 yarahumye kubera uburwayi bw’ishaza bwafashe amaso yombi, akaba yongeye kureba.
Abantu batatu bapfuye undi arakomereka, ubwo indege yari ivuye ahitwa Nyerere National Park yakoraga impanuka, mu gihe yarimo ihaguruka ku kibuga cy’ahitwa Morogoro.
Mu gihe ku Isi harimo kwizihizwa ku nshuro ya karindwi icyumweru cyo kwita ku mutekano wo mu muhanda, inzego zitandukanye z’ubuzima ziratangaza ko impanuka ziza imbere mu guhitana abakiri bato.
Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko (Legal Aid Forum) ku bufatanye n’umuryango Thomson Foundation, barashimirwa umusanzu wabo mu kubaka ubushobozi n’ubumenyi bw’abanyamakuru mu Rwanda mu bijyanye no gukora itangazamakuru ricukumbuye.
Umurambo w’umusore witwa Iradukunda Egide wacururizaga Mituyu (Me2U) muri Centre ya Gakenke mu Karere ka Gakenke, wagaragaye iruhande rw’umuhanda yamaze gushiramo umwuka, bigaragara ko yatewe ibyuma mu mutwe.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yakiriye Madamu Cynthia Samuel Olonjuwon na Bwana André Bogui, Abayobozi Bakuru bungirije b’Umuryango Mpuzamahanga w’Umurimo (ILO), bitabiriye inama ya 19 y’Akarere y’inzego zishinzwe umurimo, bagirana ibiganiro ku bufatanye mu guteza imbere ubumenyi no guhanga imirimo mishya.
Perezida Paul Kagame yakoranye inama n’abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano.
Perezida wa Kenya, William Ruto, yahagaritse ku kazi abakozi ba Leta 27 kubera ikibazo cy’isukari itujuje ubuziranenge yinjiye mu gihugu cya Kenya mu 2018. Ibitangazamakuru byo muri Kenya byatangaje ko abashinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibicuruzwa muri icyo gihugu (Kenya Bureau of Standards - KEBS) bari mu bagize (…)
Umuhanzi Nsengiyumva Rukundo Christian umaze kwamamara ku izina rya Chriss Eazy, kuri ubu ari kubarizwa i Burundi aho ari mu mushinga wo gusoza indirimbo yakoranye na Kirikou Akili.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwirukanye burundu abakozi batanu baherutse guhagarikwa bakekwaho kunyereza imfashanyo yari yagenewe abagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye Intara y’Iburengerazuba.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Nyagatare barifuza ko abantu bazi neza ko bafite Virusi itera SIDA ariko bakayikwirakwiza ku bushake bashyirirwaho itegeko ribahana bikabera abandi urugero rwo kudakwirakwiza indwara.
Ikibazo cyo kwiyahura kimaze gufata indi ntera mu Karere ka Musanze, aho mu kwezi kumwe batandatu bamaze kwiyahura, abenshi bakaba bifashisha umuti wica udukoko witwa Tiyoda cyangwa iyindi.
Umuhanzi w’igihangange ku mugabane wa Afurika ukomoka muri Nigeria, Damini Ogulu, uzwi cyane ku izina rya Burna Boy, yatangaje ko yayobotse umuziki nyuma yo guhagarika gukina umupira w’amaguru.
Baking soda cyangwa bicarbonate de sodium ikoreshwa mu bintu byinshi byaba ibijyanye n’ubuzima, isuku muri rusange, n’ibindi. Uyu munsi tugiye kwibanda ku buryo ikoreshwa mu gukesha amenyo no kwirukana impumuro mbi mu kanwa.
Nk’uko bitangwazwa n’urukuta rwa Twitter rw’umukuru w’igihugu, Perezida wa Repubilika yakiriye itsinda riturutse mu muryango wo muri Amerika witwa Morgridge Family Foundation.
Niba hari umuntu wafunguje Konti kuri Google (compte Google/ Google account), akaba amaze imyaka igera kuri ibiri, atayikoresha, iyo Konti iri mu bibazo. Ikigo cy’Abanyamerika cya Google kiritegura gutangira gahunda yo gusiba za Konti zose zidakoreshwa (zimaze imyaka ibiri kuzamura zidakoreshwa), iyo gahunda yo kuzisiba (…)
Mu irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo ku mugabane wa Afurika, CAVB CLUB CHAMPIONSHIP rikomeje ubera mu gihugu cya Tuniziya, amakipe ahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa yamaze kwerekeza mu cyiciro gikurikira nyuma yo kwitwara neza mu matsinda.
Mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano w’umuhanda, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hagiye kuba umukwabu ku batwara ibinyabiziga, bakoresheje Perimi z’inyamahanga.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe abagabo batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umupolisi uherutse kuboneka mu muhanda mu Karere ka Rusizi yapfuye.
Abize imyuga baturuka mu miryango itishobye yo mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango, barimo n’abahoze mu muhanda, bahawe ibikoresho byo kubafasha kwihangira imirimo, basabwa kutabipfusha ubusa nk’uko bijya bigenda kuri bamwe mu bahabwa amatungo bakayarya.
Kaminuza ya Gikirisitu yo muri Texas (Texas Christian University - TCU) yahaye Godeliève Mukasarasi Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro, imushimira umusanzu we mu bikorwa byo kongera kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), kivuga ko abagabo bakuze batitabira gahunda yo kwisiramuza, kubera kugendera ku muco wa kera no ku myumvire imwe n’imwe ndetse bakumva ari igikorwa cy’abakiri bato.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yabwiye Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’uburenganzira bwa muntu, ko mu rwego rwo kwimakaza uburezi budaheza, ubu inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga nyarwanda yamaze gutegurwa, hategerejwe ko yemezwa ubundi ururimi rw’amarenga rugatangira kwigishwa hose (…)
Abatuye n’abaturiye ahitwa muri Duwane mu Karere ka Gisagara, babarizwa mu Tugari twa Duwane na Bweya mu Mirenge ya Kibilizi na Ndora, bavuga ko bari basanzwe bumva badatekanye kubera abajura batoboraga inzu, ariko ko barushijeho guhangayika aho biciye umuturanyi wabo, bagasaba gutabarwa.
Abaturage bo mu Mirenge ya Rugarika na Runda, baravuga ko bahangayikishijwe n’iyangirika ry’ikiraro kibahuza, ku buryo nta modoka ikibasha kucyambuka, ubu imigenderanire ikaba yarahagaze, guhahirana bikaba bigoye cyane, ariko igihangayikishije cyane kikaba abana bato bambuka icyo kiraro bajya banava ku mashuri, kuko hari (…)
Ikipe ya Manchester City yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League itsinze Real Madrid 4-0 mu mukino wo kwishyura wa 1/2 wabaye ku wa Gatatu tariki 17 Gicurasi 2023.
Ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania, ku wa Gatatu yakoze amateka igera ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya CAF Confederations Cup, isezereye Marumo Gallants yo muri Afurika Y’Epfo.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakiriye muri Village Urugwiro, Moussa Faki Mahamat, Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AUC).
Abashinzwe umutekano mu bihugu bitandukanye bya Afurika, barimo kurebera hamwe ibibangamira umutekano, hanarebwa uburyo bafatanyiriza hamwe kugira ngo inzitizi zigihari zikurwaho.
Muri Leta ya Plateau yo muri Nigeria, abantu basaga 30 bapfuye baguye mu bushyamirane bwabaye hagati y’abahinzi n’abashumba b’inka.
Ku bufatanye bwa Ambasade y’u Rwanda muri Canada n’Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), hatangijwe bwa mbere imurikabikorwa binyuze muri Visit Rwanda.
Umukinnyi w’Umunyarwanda ukina hagati mu kibuga Djihad Bizimana, kuri uyu wa Gatatu ikipe ya KMSK Deinze yakiniraga mu Bubiligi yatangaje ko ari mu bakinnyi itazakomezanya na bo.
Urubyiruko 50 rwo mu Mirenge ya Cyanika na Kagogo mu Karere ka Burera, rwishoraga mu bikorwa byo kwambukiranya imipaka mu buryo butemewe, rutunda magendu n’ibiyobyabwenge, rugiye kubakirwa ubushobozi binyuze mu kwigishwa imyuga, izatuma babasha kwihangira imirimo ibafitiye akamaro, bityo babashe no kwitandukanya n’ibyo (…)
Mu rubanza rurimo kubera mu rukiko rwa Rubanda I paris mu Bufaransa, ruregwamo Hategekimana philippe uzwi nka Biguma, umutangabuhamya bakoranye akazi k’Ubujandarume yamushinje kwica Burugumesitiri Nyagasaza Narcisse.
Abaturage bo mu Karere ka Bugesera by’umwihariko abo mu Murenge wa Juru, barasaba guhabwa amazi n’amashanyarazi bihagije, kuko kutabigira ngo bituma bakomeza kudindira mu iterambere.
Ku wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023, abakozi bo mu kigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), bo mu ishami rishinzwe kurengera abaguzi basuye ibigo by’amashuri bya Groupe Scolaire Nyagatare, Groupe Scolaire Matimba, Groupe Scolaire Rwimiyaga na Groupe Scolaire (…)
Abahinzi bo mu bice bitandukanye byo ku Isi babangamiwe bikomeye n’imihindagurikire y’ikirere, by’umwihariko bikaba ari ikibazo cyugarije cyane abahinzi bato, kuko ari bo bagerwaho cyane n’ingaruka zabyo.