Nyuma y’imyaka isaga 20 ari umunyezamu w’umupira w’amaguru, Ndayishimiye Eric uzwi ku izina rya Bakame yatangaje ko ahagaritse gukina umupira w’amaguru.
Mu butumwa burebure yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Bakame yatangaje ko igihe kigeze ngo asezere umupira w’amaguru, aho ubu yamaze kugirwa umutoza w’abanyezamu b’ikipe ya Bugesera FC.

Ndayishimiye Eric Bakame yakiniye amakipe arimo Renaissance, Les Citadins, AS Kigali, Atraco FC, APR FC, Rayon Sports, AS Kigali, AFC Leopards yo muri Kenya, Police FC ndetse na Bugesera FC.
Ubutumwa yatanze asezera umupira w’amaguru nk’umukinnyi
"This is the end mfashe uyumwanya ngo nshimire burumwe wese twabanye murugendo rurerure rutari rworoshye ndi umunyezamu mumakipe atandukanye (AMAVUBI, J.S.K, AS KGL, ATRACO FC, APR FC, RAYON SPORT, AFC LEOPARD
POLICE FC, BUGESERA FC)"
"Ndashimira buri umwe wese wambaye hafi muri uru rugendo . Abatoza, abakinnyi, n’abayobozi, abafana ndetse n’umuryango wange wambaye hafi muri uru rugendo Aho bitangenze neza mbasabye imbabazi mbikuye ku mutima urugendo rwange nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru nkaba ndusoreje ahaa kandi ndashimira Imana yabanye nange muriyomyaka yose kugeza magingo ayaa"
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntakwatagize yanze ibyo yarafite amahirwe masa
Mubutoza