NUDOR irasaba ko uburezi bw’abana bafite ubumuga bwarushaho kwitabwaho

Ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye, bateguye ubukangurambaga bwiswe ’Ring The Bell’ bugamije gukangurira abantu kwita ku burezi n’uburere bw’abana bafite ubumuga.

Ubu bukangurambaga bwabereye ahantu hatandukanye, ku bigo by’amashuri, by’umwihariko i Gahanga muri Kicukiro, i Mageragere muri Nyarugenge n’i Gacurawenge muri Kamonyi.

Habayeho igikorwa cyo kuvuza inzogera cyangwa se impanda mu gihe cy’umunota, i Gahanga muri Kicukiro bikaba byabereye ku kigo cy’amashuri cya Rwabutenge.

Eugene Twagirimana
Eugene Twagirimana

Twagirimana Eugene, umukozi wa NUDOR, akaba umuhuzabikorwa wa Porogaramu y’iterambere ridaheza rishingiye ku muryango (CBR), wari uhagarariye NUDOR yasobanuye ko kuvuza inzogera cyangwa se impanda biba bifite ubutumwa bwo gutabaza, kubera ikibazo gihari. Yavuze ko bikenewe kuko hakiri imbogamizi ku burezi bw’abana bafite ubumuga.

Yasobanuye ko ubu bukangurambaga bugamije kongera kwibukiranya ko uburenganzira ku burezi bw’abana bafite ubumuga ari ihame.

Ati "Ni yo mpamvu tuvuza impanda kugira ngo habeho kongera guhwitura no gukangura buri wese ufite umusanzu yatanga kugira ngo uburezi bw’umwana ufite ubumuga bubashe gutera imbere."

Twagirimana yagaragaje ko ibyo bifuza gushimangira mu burezi budaheza birimo kuba buri mwana wese yaba afite ubumuga cyangwa atabufite agomba kujya ku ishuri. Kugera ku ishuri kw’abana bafite ubumuga kandi ngo ntibihagije, ahubwo bakwiye kuba bahabwa uburezi bukwiye, inyubako zikorohereza abana mu bumuga bafite, urugero nk’abafite ubumuga bw’ingingo n’abagendera mu tugare bagashyirirwaho uburyo bwo kugera imbere mu ishuri, ku bwiherero, ku kibaho cy’ishuri, aho bakarabira, n’ahandi hatandukanye.

Ikindi gikenewe ku bana bafite ubumuga ni uburezi bufite ireme, bugaragarira ku mfashanyigisho no ku barezi bafite ubumenyi mu gufasha abafite ubumuga. Imikino n’imyidagaduro na byo ngo ni ngombwa ku bana bose, na ba bandi bafite ubumuga bakibonamo.

Abana bakwiye no kugira inshuti zibaba hafi ntibahabwe akato cyangwa ngo bigunge, kugira ngo bagire imibereho myiza.

Ababyeyi bafite abana bafite ubumuga basabwe kubazana ku ishuri bakiga, bagafatanya n’abarezi kubakurikirana mu myigire yabo.

Iki gikorwa cy’ubukangurambaga ku burezi bw’abana bafite ubumuga, NUDOR yagiteguye ku bufatanye n’umuryango Fondation Liliane wo mu Buholandi utera inkunga ibikorwa by’uburezi n’ubuvuzi bw’abana bafite ubumuga. Ubu bukangurambaga muri Kicukiro, NUDOR ibufatanyamo n’Umuryango w’Ababikira w’Inshuti z’Abakene ukorera mu Murenge wa Gahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka