Umuhanzi Diamond ahamya ko idini rye rimwemerera gushaka abagore bane
Icyamamare mu muziki wo mu gihugu cya Tanzania (Bongo Flava Tanzania), Naseeb Abdul Juma Issack, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Diamond Platnumz, yatangaje ko idini rye rimwemerera gushaka abagore bane (4), ariko kugeza ubu akaba nta n’umwe afite.
- Diamond Platnumz
Ibyo Diamond Platinumz yabivuze mu kiganiro n’abanyamakuru ari i Kampala muri Uganda, mbere yo kujya mu gitaramo yari yitabiriwe muri icyo gihugu.
Mu kuvuga ko nta mugore n’umwe afite kugeza ubu, ngo yari ashatse kumenyesha abakobwa ko uwashaka kumusaba urukundo wese, yarumusaba hanyuma umunyamahirwe akazabona igisubizo cyiza.
Gusa kuba yaratangaje iby’uko nta mugore n’umwe afite kugeza ubu, ngo bigomba kuba byarababaje abo bakundana muri iki gihe, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru ‘Tuko’ cyo muri Kenya.
Itsinda ry’abahanzi b’urubyiruko bazwi ku izina Waafrika, bari kumwe na Diamond aho muri Uganda, ngo nibo batangije ikiganiro ku bijyanye n’ubuzima bwe n’urushako, akurikije idini ya Kiyisilamu.
Diamond yavuze ko idini ye ya Kiyisilamu imwemerera kugira abagore bane, bityo ko ari ah’abakobwa babyifuza kuba bamusaba urukundo.
Yagize ati “Ndi umugabo w’Umuyisilamu, wemerewe gushaka abagore bane, ariko kugeza ubu nta n’umwe mfite. Ubwo rero bakobwa, nimwe mwafata umwanzuro”.
Icyo gisubizo cya Diamond cyatangaje benshi, cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga, kuko abenshi bakomezaga kugaragaza ko baba bakeneye kumenya aho ahagaze, mu bijyanye n’urushako.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibyavuga nibyo ahubwo abakobwa bafte dahunda batangire baterete kuko ndumva ariwe ushaka guteretwa pe!
Ariko ibyo avuga nibyo.Islam imwemerera gutunga abagore benshi.Ikibazo nuko nta n’umwe bamarana kabili !! Ukibaza niba ibyo nabyo ibimwemerera.Mu by’ukuli,gushaka abagore benshi biteza ibibazo buli gihe.Ntabwo rero imana yadusaba gukora ibintu biduteza ibibazo.Nkuko Yesu yabisobanuye,impamvu yaretse abayahudi bakarongora abagore benshi,ngo nuko bali barayinaniye kuli icyo kibazo.Ntabwo ariyo itegeka kurongora benshi.