Menya amateka y’inkomoko y’izina Nyamirambo

Amazina y’ibice bitandukanye bigize Igihugu cy’u Rwanda, agenda yitirirwa ibintu ndetse n’imiterere hamwe n’ibikorwa byagiye bihakorerwa.

Nyamirambo
Nyamirambo

Kigali Today nk’uko isanzwe ibagezaho amwe mu mateka y’inkomoko y’amazina y’ahantu, yaganiriye n’umunyamateka Prof Mbonimana Gamariël, asobanura inkomoko y’izina Nyamirambo.

Prof Mbonimana avuga ko inkomoko y’izina Nyamirambo ivugwaho ibintu bitandukanye.

Ati “Hari abavuga ko Nyamirambo byaturutse ku mirambo y’abantu baguye mu gitero cy’Abanyoro bari baturutse muri Uganda bagatera u Rwanda, hanyuma bakaza kuneshwa bagasubira inyuma. Amateka avuga ko ngo haguye abantu benshi muri ako gace, ugasanga huzuye imirambo”.

Prof Mbonimana avuga ko ayo mateka nubwo avugwa ntaho yanditse, ndetse nta bantu bayazi neza uretse kuvuga ko ngo icyo gihe hari ku ngoma y’umwami Mibambwe I, Mutabazi.

Ati “Burya amateka atarasigasiwe ndetse ngo abanditsi batandukanye bamenye uwo bayabaza, akenshi nta shingiro aba afite, umuntu yabifata nko kugenekereza ndetse twabyita gushakisha”.

Prof Mbinimana avuga ko inkomoko y’izina Nyamirambo rituruka ku miterere y’uyu musozi, kuko ari umusozi w’akarambo bisobanuye umusozi urambuye.

Ati “Iri zina ryaturutse ku miterere y’uyu musozi kuko buriya iyo uwitegereje ubona ari ufite umurambi muremure, iyo uturutse kuri Mont Kigali ukamanuka za Biryogo, ugakomeza no ku Gitega ubona ko hose ko harambuye”.

Prof Mbonimana avuga ko inyito y’agace ka Nyamirambo ifite aho ihuriye n’andi mazina yitirwe ibice bimwe na bimwe birimo, Kanombe kuko habaga igitaka cy’inombe, Kabusunzu kuko kari agace gafite agasozi gahanamye cyane, Kimihurura, Kimisange, Kimironko byose byitiriwe ibintu byabaga kuri iyo misozi cyangwa bikitirirwa imiterere yaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mburabuturo Na Remera byo byavuye he?

Ndepa yanditse ku itariki ya: 17-07-2023  →  Musubize

Mudusobanurire na Mburabuturo

Ndepa yanditse ku itariki ya: 17-07-2023  →  Musubize

Ntabwo Kabusunzu arizina bwite n’irihimbano. izina bwite ni
Kagasunzu

Koyinyange Hawamu yanditse ku itariki ya: 17-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka