Diamond yibasiye Ali Kiba ko akimenyekanisha indirimbo ze mu itangazamakuru

Umuhanzi Naseeb Abdul Juma Issack uzwi nka Diamond Platnumz, yibasiye mugenzi we Ali Saleh Kiba cyangwa se Ali Kiba, avuga ko we adakeneye kujya mu itangazamakuru kumenyekanisha ibihangano bye.

Diamond Platnumz na Ali Kiba
Diamond Platnumz na Ali Kiba

Aba bahanzi bombi bahora mu mpaka barwanira ikamba ry’Umwami wa Bongo Flava, bose baheruka gushyira hanze indirimbo bakoranye n’abandi bahanzi, ari naho guterana amagambo byahereye.

Diamond Platnumz aherutse gukorana indirimbo na Juma Jux, yitwa ‘Enjoy’ kugeza ubu ikomeje gukundwa cyane ndetse ikaba iza ku mwanya wa mbere mu ndirimbo zirimo gucurangwa cyane. Ni mu gihe Ali Kiba yakoranye na Marioo indirimbo bise ‘Sumu’.

Diamond yatangije iyi ntamabara ubwo yajyaga kuri Instagram ye, avuga ko indirimbo ye na Juma Jux kugeza ubu iri mu zikomeje guca ibintu hirya no hino.

Yavuze ko yishimiye urwego iyi ndirimbo ikomeje gukundwaho, nyamara atarigeze ajya mu binyamakuru ngo bayamamaze kugira ngo imenyekane.

Yongeyeho ko mu gihe abandi bahanzi basohora indirimbo, bakirukira mu bitangazamakuru bitandukanye bagiye kuyimenyekanosha, kuri we atagikeneye ubu buryo.

Diamond yavuze ko ikintu kiba gikenewe cyane ari ugushyira imbaraga mu byo ukora.

Mu kuvuga ayo magambo, Diamond yasaga nk’aho yibasira mugenzi we Ali Kiba, uherutse gukorana indirimbo na Marioo ikajya hanze tariki 17 Nyakanga 2023.

Kuri Diamond utagikeneye kujya mu itangazamakuru kumenyekanisha ibihangano bye, si ko bimeze kuri aba bagenzi be kuko indirimbo yabo bise ‘Sumu’, bayimenyekanishije binyuze mu biganiro bakoze mu binyamakuru bitandukanye byo muri Tanzania.

Ali Kiba akimara kubona ibyo Diamond Platnumz yatangaje, yavuze ko nta kimuteye ikibazo ndetse ayo magambo atamubabaje, ahubwo we icyo ashyize imbere ari umwuga we.

Diamond ni umwe mu bahanzi kuri ubu bakunzwe na benshi, gusa abasesenguzi bemeza ko na mugenzi we Ali Kiba wanamutanze muri uyu mwuga akunzwe na benshi, ndetse by’umwihariko abanyacyubahiro.

Ibi byagiye bigarukwaho cyane ahantu hatandukanye, by’umwihariko mu binyamakuru ndetse kugeza ubwo aho bahuriraga bombi bangaga no gusuhuzanya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka