Sogokuru yahimbye ‘Nzataha Yeruzalemu Nshya’ yiyumvamo gutaha - Umwuzukuru wa Rugamba Sipiriyani

Tariki ya 7 Mata 2021 nibwo Tania Rugamba, umwuzukuru wa Rugamba Sipiriyani, yanditse ku rukuta rwa Twitter ati "Sogokuru yahimbye ’Nzataha Yeruzalemu nshya’ tariki 6 Mata 1994 yiyumvamo gutaha kwa Jambo bukeye bwaho."

Rugamba Sipiriyani
Rugamba Sipiriyani

Ni amagambo yakoze ku mitima ya benshi ndetse azamura imbamutima ku basanzwe bazi iyi ndirimbo igaragaza icyizere cyo gukomera ku Mana.

Muri iyo ndirimbo, umuhanzi Rugamba Sipiriyani agaragaza ishyaka yari yifitemo ryo gusanga Umwami we.

Aya ni amagambo y’iyo ndirimbo ya Rugamba:

Nzataha yeruzalemu nshya,
Aho umwami antagereje
Mana yanjye ndaje
Mana yanjye iyo nibutse ko wivugiye uti ;
Njyewe ndi umushumba ukuragiye
Nzohereza Roho yanjye akumvishe ibyo navuze
Akumare ubwoba umbere umuhamya
Ndishima nkanogerwa kuko nzataha

Yeruzalemu nshya,
Aho umwami antagereje

Umushumba wanjye andagira mu rwuri rwiza,
Ntabwo nikanga,
Ibirura biraza akabihinda
Inkuyo yekandi imuhora mu biganza ankenura

Nzataha Yeruzalemu nshya, aho umwami antagereje
Mana yanjye ndaje
Mana yanjye iyo nibutse ko wivugiye uti
Njyewe ndi umushumba ukuragiye
Nzohereza Roho wanjye akumvishe ibyo navuze, akumare ubwoba umbere umuhamya
Ndishima nkanogerwa kuko nzataha Yeruzalemu nshya aho umwami antagereje

Iyo navunitse atabarana ubwungo ankiza
iyo nakomeretse aranyomora
Nkaba muzima
No mu rugendo ntabwo ndi njyenyine, ntansiga
Nzataha yeruzalemu nshya aho umwami antagereje

Mana yanjye ndaje
Mana yanjye iyo nibutse ko wivugiye uti Njyewe ndi umushumba ukuragiye nzohereza Roho yanjye akumvishe ibyo navuze akumare ubwoba umbere umuhamya
Ndishima nkanogerwa kuko nzataha Yeruzalemu nshya aho umwami antagereje

Yanshyize mu zindi ntama ze akunda ndishima...

Iyi ni yo ndirimbo Rugamba Sipiriyani yashoboye gutoza no kuririmba bwa nyuma mu buzima bwe, imwe mu ndirimbo ikunzwe ndetse yakunzwe kurebwa na benshi n’ubwo batazi amateka yayo.

Kigali Today yavuganye na Rugamba Olivier, umwana wa Rugamba, yemeza ko iyi ndirimbo ari yo yanyuma umubyeyi we yahimbye, agatoza itorero rye.

Agira ati "Ni byo ni yo ndirimbo yahimbye ndetse atoza itorero rye Amasimbi n’Amakombe kuko bayiririmbye tariki ya 6 Mata, bukeye baramwica."

Olivier avuga ko atari kumwe n’umubyeyi we ubwo yaririmbaga iyi ndirimbo kuko yari i Butare kwa Nyirasenge.

Ati "Njye na murumuna wanjye yari yaratwohereje kwa Masenge wari urwaye kugira ngo tumube hafi mu gihe cya Pasika ndetse tumuherekeze mu misa. Umubyeyi wanjye twaravuganaga cyane ndetse akatubwira gahunda ze. Icyo nibuka ni uko iyi ndirimbo yari yayitoje."

Olivier avuga ko iyi ndirimbo itari imaze igihe yanditswe kuko umubyeyi we atari asanzwe atindana igihangano.

Ati "Umubyeyi wanjye iyo yabaga afite igihangano yaracyandikaga ndetse akagitoza ntiyakundaga gutindana ibihangano."

Olivier avuga ku buzima bwa nyuma bw’umubyeyi we, agira ati:
"Ndabyibuka umubyeyi wacu yaduhamagaye kuri telefoni nka saa moya za mu gitondo tariki ya 7 Mata 1994, atubwira ko Perezida Habyarimana yapfuye aguye mu ndege kandi yapfanye na Perezida w’igihugu cy’u Burundi. Twumva bitabaho ko abaperezida babiri bapfira rimwe. Mu byo nibuka yatubwiye ni uko bitari bugende neza, atubwira ko naramuka apfuye ngomba kuzaba umugabo nkazita ku bavandimwe banjye. Nibwo nari numvise umubyeyi wanjye ahangayitse cyane. Nyuma yo kuvugana ansaba kumuha murumuna wanjye twari kumwe na we baravugana aradusezera. Yongeye kuduhamagara saa tatu atubwira ko abicanyi bamuteye, natwe twumvaga muri telefoni urusaku bahonda urugi, atubwira ko barimo guhonda imbunda ku rugi bashaka kwinjira nibwo yadusezeyeho. Nyuma y iminota mikeya twaje kongera guhamagarwa na murumuna wacu washoboye kurokoka atubwira ko mu bavandimwe bose bari kumwe bapfuye ari we ushoboye kurokoka kuko aguye bakagira ngo yapfuye. Na we ababwira ko yuzuye amaraso."

Rugamba Cyprien ni umusizi, umwanditsi w’ibitabo, umuririmbyi w’umuhanga u Rwanda rwagize mu bihe bya vuba. Benshi bafata ibihangano bya Rugamba nk’umurage ukomeye yasigiye Abanyarwanda.

Rugamba yavukiye mu yahoze ari Komine Karama, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe, avuka mu mwaka wa 1935. Rugamba yize amashuri ye mu Rwanda, mu Burundi ndetse no mu Bubiligi, aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amateka.

Rugamba yaje gukunda umukobwa witwa Mukangiro Saverina, akaba yaramuhimbiye imitoma myinshi amurata imico n’uburanga. Uretse ko uyu mukobwa yaje kwicwa aroshywe mu mazi mu mwaka wa 1963, ibi bikaba byaramubabaje cyane, ariko yishumbusha Mukansanga Daforoza wari nyina wabo wa Mukangiro.

Amateka avuga ko izo nshuti ze zabaye intangiriro yo guhimba ibisigo.

Rugamba yaje gushakana na Mukansanga Daphrose mu 1965 babyarana abana 10. Muri Jenoside yakorewe Abatutsi bapfanye n’abana babo 6, ubu hasigaye abana bane.

Uretse kwandika ibitabo, ubuvanganzo, kwandika indirimbo no kuririmba, Rugamba yakoze imirimo itandukanye muri Leta, ariko akurwa mu kazi igihe kitageze, kubera ko atihanganiraga akarengane ako ari ko kose, akabyamagana abicishije mu nganzo ye nk’uko byumvikana mu ndirimbo yagiye ahimba zirimo “Ntumpeho”, “Inda nini”, “Jya umenya gusaza utanduranyije cyane”, “Agaca” n’izindi nyinshi.

Mu byaranze Rugamba Cyprien harimo gushishikariza Umunyarwanda kuba inyangamugayo no kugira indangagaciro nyazo zikwiriye u Rwanda ndetse akaba umwe mu bahanzi bakomeye u Rwanda rwagize kuko yari afite indirimbo zigera kuri 400.

Uretse kuba inyangamugayo no guharanira amahoro, Kiliziya Gatolika n’abandi bakristu yabasigiye ibihangano by’indirimbo zisingiza Imana zirimo ubuhanga buhanitse.

Mu mwaka wa 2015 nibwo Kiliziya Gatolika yatangiye igikorwa cyo kwemeza ubutagatifu bw’umuhanzi nyakwigendera Rugamba Cyprien n’umugore we Daphrose Rugamba kubera ibikorwa byaranze ubuzima bwabo babinyujije mu muryango bashinze "C&D Rugamba" wakira abana bo mu muhanda n’imfubyi.

Ni ibikorwa byatangiye tariki 18 Nzeri 2015, kuri katedarale ya Saint Michel nk’uko itangazo umuryango Communauté de l’Emmanuel yabagamo washyize ahagaragara ribivuga.

François-Xavier Ngarambe, umuyobozi w’umuryango Communauté de l’Emmanuel muri 2015 yatangaje ko igitekerezo cyo kumugira umuhire atari icya vuba, ahubwo cyaturutse kuri Papa Yohani Paul wa II ubwo yari mu Rwanda.

C&D Rugamba ni umuryango Rugamba yashinze tariki 22 Nzeri 1990, ugamije kwakira abana bo mu muhanda.

Umva hano indirimbo ‘Nzataha Yeruzalemu Nshya’

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Yerusalemu Nshya ni ijambo dusoma mu gitabo cy’Ibyahishuwe.
Ese twaba tuzi icyo iryo jambo rivuga?Yerusalemu ya kera,yari Capital y’ubwami bwa Yuda.Abami bayo bashyirwagaho n’imana.Harimo umwami David na Solomon.Yerusalemu Nshya,iba mu ijuru.Ni Capital y’Ubwami bw’Imana.Iyoborwa na Yezu uzafatanya n’abantu bapfa bakajya mu Ijuru.Abo bantu bazaba Abami n’Abatambyi bazategeka Isi nkuko tubisoma muli Ibyahishuwe igice cya 5,umurongo wa 10.Isi Nshya dutegereje dusoma muli Petero wa kabiri,igice cya gatatu umurongo wa 13,izaba paradizo ituwe n’abantu bumvira Imana gusa,kubera ko ababi bose Imana izabakura mu isi ku munsi wa nyuma.

nzibonera yanditse ku itariki ya: 10-04-2021  →  Musubize

Yego nibyo.Yeruzalemu Nshya ni capital yo mu ijuru izayobora isi nshya dusoma henshi muli bible.

karekezi yanditse ku itariki ya: 10-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka