Mu Karere ka Rutsiro hari imibiri myinshi y’abishwe muri Jenoside itaraboneka - IBUKA

Igikorwa cyo guhuza Urwibutso rwa Kivumu mu Karere ka Rutsiro n’urwa Nyundo muri Rubavu, cyahujwe n’umunsi Interahamwe zateye Cathédrale ya Nyundo zikica Abatutsi bari bahahungiye ku itariki ya 9 Mata 1994, gusa ngo hari indi mibiri myinshi iraboneka.

Imibiri yakuwe mu rwibutso rwa Kivumu yashyinguwe mu rwibutso rwa Nyundo
Imibiri yakuwe mu rwibutso rwa Kivumu yashyinguwe mu rwibutso rwa Nyundo

Icyo gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gtanu tariki 9 Mata 2021, cyatumye imibiri 892 yari ishyinguye mu rwibutso rwa Nyundo, yongerwaho imibiri 147 yari iri mu rwibutso rwa Kivumu ruri mu cyahoze ari Komini Nyamyumba, ubu ni mu Karere ka Rutsiro, icyakora ngo hari abandi benshi baguye muri ako gace ariko imibiri yabo yaburiwe irengero.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rutsiro, Niyonsenga Philipppe, avuga ko nubwo bashyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakowe abatutsi, bakomeje kugira ikibazo cyo kubura amakuru y’ahajugunywe abandi bishwe muri icyo gihe, agatanga urugero nk’ahitwa Congo Nil (ahari inyubako z’Akarere ka Rutsiro) na Mushubati.

Niyonsenga avuga ko uretse abaguye ku musozi, hari abandi Batutsi benshi bishwe bashaka guhungira mu mazi, bakajya bategwa bakicwa ariko amakuru y’aho batawe n’ubu akaba atagaragazwa ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Urwibutso rwa Nyundo rwashyinguwemo imibiri yakuwe mu rwa Kivumu
Urwibutso rwa Nyundo rwashyinguwemo imibiri yakuwe mu rwa Kivumu

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert hamwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Emmerance Ayinkamiye na Musenyeri wa Diyoseze ya Nyundo, bavuga ko bagaya cyane abateguye hamwe n’abashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, bihanganisha abarokotse, bavuga ko ubuyobozi buriho buzakomeza kubaba hafi no guharanira ko itazongera kubaho ukundi.

Tariki icyenda Mata izirikanwa nk’itariki yo kwica Abatutsi bari bahungiye muri Cathédrale ya Nyundo no mu nkengero zayo, abenshi bakaba bari bavuye muri Komini Nyamyumba, mu misozi ya Gishwati, Rugerero na Mutura bizeye kuhakirira.

Cathédrale ya Nyundo yiciwemo Abatutsi benshi ku itariki ya 9 Mata 1994
Cathédrale ya Nyundo yiciwemo Abatutsi benshi ku itariki ya 9 Mata 1994
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka