Goma: Kwamagana MONUSCO byavuyemo imvururu zishingiye ku moko

Imyigaragambyo yo kwamagana Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) mu mujyi wa Goma no mu gace ka Nyiragongo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yavuyemo guhangana gushingiye ku moko y’abaturage bahatuye.

Ni ibikorwa byakuruye amakimbirane ndetse abaturage bo mu bwoko bwa Nande n’abandi bazwi nk’abahutu batangira gutemana no gutwika inyubako.

Abarebera imyigaragambyo bavuga ko abaturage bo mu bwoko bwa Nande bugarijwe n’ibitero bya ADF muri Kivu y’Amajyaruguru mu gice cya Beni ntacyo Monusco ibamariye ndetse bakavuga ko imitwe nka ADF kimwe n’indi yitwaza intwaro irimo FDLR na Mai Mai irimo kubica ishyigikiwe n’abo mu bwoko bw’abahutu, ibi bikaba byafashwe nko kwirwanaho ndetse basaba abavuga Ikinyarwanda kujya mu Rwanda.

Ni amakimbirane yabaye mu duce nka Majengo, Buhene, Kihisi na Turunga mu mujyi wa Goma, ibyo bikorwa bikaba byatumye Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’inzego z’umutekano zigera ahabera imyigaragambyo ndetse bivugwa ko hari abapfuye n’abakomeretse.

Ibibazo by’umutekano mucye mu bice bya Beni na Masisi na Rutshuru bimaze iminsi aho abaturage batangiye guhamagarana bakoresheje imbuga nkoranyambaga, ngo bamagane Monusco bashinja gukoresha ingengo y’imari nini ariko ikaba itabarindira umutekano.

Itangazamakuru ryandikira mu mujyi wa Goma ritangaza ko abantu barindwi baguye mu bikorwa by’urugomo naho ababarirwa muri 22 babikomerekeyemo.

Guverineri Carly Nzanzu yasabye ko imyigaragambyo ihagarara nyuma yo gusura ahakorewe ibikorwa by’urugomo hifashishijwe intwaro gakondo no gutwika amazu. Asaba inzego z’umutekano kurinda abaturage no guhagarika abigaragambya.

Yatanze amabwiriza ko ingendo zihagarara kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka