Umugabo w’Umwamikazi Elizabeth II yitabye Imana ku myaka 99

Ingoro ya Buckingham "Ibwami" yatangaje ko Igikomangoma Philip, umugabo w’umwamikazi Elizabeth II yapfuye afite imyaka 99.

Igikomangoma Philip yashakanye n’umuganwakazi Elizabeth mu 1947, imyaka itanu mbere y’uko aba Umwamikazi, kandi yari umujyanama w’umwami umaze igihe kinini mu mateka y’Ubwongereza.

Itangazo ry’ingoro ya Buckingham ryagize riti "N’akababaro gakomeye, Nyiricyubahiro Umwamikazi yatangaje urupfu rw’umugabo we yakundaga cyane, Nyiricyubahiro Igikomangoma Philip, Duke wa Edinburgh".

Itangazo rikomeza rigira riti "Nyiricyubahiro yitabye Imana mu mahoro muri iki gitondo mu kigo cya Windsor".

Igikomangoma Philip n’Umwamikazi bashakanye, babyaranye abana bane, bari bafite abuzukuru umunani n’abuzukuruza 10.

Duke wa Edinburgh yaguye mu kigo cya Windsor nubwo ubuyobozi bw’Ibwami butatangaje icyo yazize, hari hashize igihe kigera ku kwezi avuye mu bitaro bya Londres kugira ngo avurwe, yagiraga ibibazo by’umutima.

Umuryango w’Ibwami witeguraga kwizihiza isabukuru yimyaka 100 y’Igikomangoma Philip ku ya 10 Kamena.

Mu ijambo rye, Guverineri mukuru wa Australia, David Hurley, yavuze ko urupfu rwa Philip ari “umunsi ubabaje kandi w’amateka”.

Hurley yakomeje ati "Mu gihe turi mu cyunamo, tugomba na none gutekereza no gushimira Nyiricyubahiro ubuzima bwe bwose bw’umurimo n’ubwitange. Nyiricyubahiro yasuye Ositaraliya inshuro 21 mu myaka yashize. Yari umushyitsi ukunzwe, Abanya Australia benshi bazakomeza kwibuka Ubwami bwa Nyiricyubahiro kandi benshi ku isi, mu minsi iri imbere, bazatekereza ku buzima bwe budasanzwe n’umurage we.

Hurley avuga ko mu gihe bakomeza kuzirikana urupfu rwa Philip banatekereza Umwamikazi n’umuryango wa cyami, babuze umugabo, se, sekuru na sekuruza. Ati “Mw’izina ry’abaturage ba Australia, twihanganishije byimazeyo Nyiricyubahiro n’umuryango we, abaturage ba Commonwealth ndetse n’abantu bose basangiye aya makuru ababaje. Aruhukire mu mahoro”.

Ku ya 17 Gashyantare, Philip yinjiye mu bitaro nyuma yo kutamera neza mu Kigo cya Windsor, aho we n’Umwamikazi bakingiwe icyorezo cya coronavirus, ndetse yasezerewe mu bitaro ku ya 16 Werurwe 2021 nyuma y’ibyumweru bine yamaze avurwa umutima no kuvura indwara itavuzwe izina.

Bari bamaranye imyaka 73 babana
Bari bamaranye imyaka 73 babana

Igikomangoma Philip yitabiriye ibirori birenga 22.000, asezera ku mirimo ya Leta mu 2017, aheruka kugaragara mu ruhame muri Nyakanga 2020.

Umwamikazi Elizabeth n’Igikomangoma Philip bifotoje mu Gushyingo 2020 bizihiza isabukuru y’imyaka 73 y’ubukwe bwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Il existe dans le monde une triste réalité ! C.est la mort! À quoi sert l.argent et la puissance si l.on peut pas payer quelqu.un pour tomber malade et mourir à notre place!?

Luc yanditse ku itariki ya: 9-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka