Amafaranga ashyirwa mu kigega cyo kuzahura ubukungu azongerwa kugera kuri Miliyari 350

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yabwiye Abagize Inteko Ishinga Amategeko ko Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo guteza imbere inganda zo mu Gihugu kugira ngo zirusheho gutanga umusaruro no kugira uruhare mu kuzahura ubukungu bw’Igihugu.

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente

Muri iki kigega, Guverinoma y’u Rwanda yashyizemo asaga Miliyari 100 z’Amafaranga y’u Rwanda, avuga ko iki kigega kizakomeza kongererwa ubushobozi ku buryo kizageza kuri Miliyari zisaga 350 z’Amafaranga y’u Rwanda mu mpera za 2021.

Muri icyo kiganiro cyakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa 25 Werurwe 2021, Minisitiri Ngirente yagaragaje ibikorwa bya Guverinoma byo kuzahura ubukungu hibandwa ku guteza imbere inganda.

Ni ikiganiro yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi iteranye, agaragaza ingamba za Guverinoma zo kuzahura ubukungu bwahungabanyijwe na COVID-19, hibandwa ku guteza imbere inganda.

Yagize ati "Ikigega kizakomeza kongerwamo amafaranga harimo inyongera ya Miliyari 250, asanga izindi Miliyari 100 zatanzwe."

Mu Rwanda habarirwa inganda 962 zikorera mu gihugu hose. Bumwe mu buryo bwo kuziteza imbere harimo guzisonera umusoro ku nyongeragaciro ku bikoresho bimwe na bimwe.

Ibyiciro bine by’inganda bireba izikora ubwubatsi, ahazafashwa imishinga ifite agaciro ka Miliyoni 10 z’Amadolari ya Amerika ikazagabanyirizwa umusoro ku nyongeragaciro ku bikoresho byakorewe mu Rwanda no ku bikoresho bitaboneka mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Hari imishinga y’ibitunganyirizwa mu nganda, yoroherezwa umusoro ku nyongeragaciro ku mashini n’ibikoresho by’ibanze byakorewe imbere mu gihugu.

Hari imishinga y’ubwubatsi bw’inganda zifite ishoramari ritari munsi ya Miliyoni imwe y’Amadolari ya Amerika mu kubaka inganda nshya.

Leta y’u Rwanda igaragaza ko hari imishinga isanzwe izakenera ishoramari rigera kuri Miliyoni y’Amadolari ya Amerika.

Hakaba hari umwihariko ku mishinga mishya ku nganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, aho umushinga urebwa ari urimo ishoramari ritari munsi ya Miliyoni ijana z’Amafaranga y’u Rwanda.

Naho icyiciro cya nyuma cy’inganda zizitabwaho kireba imikorere myiza y’inganda, aho zizajya zoroherezwa mu kugabanyirizwa umusoro ku bihembo by’abakozi mu 2021 no kwishyura umusoro ku nyungu z’amasosiyete, zinagabanyirizwe 50.000 Frw by’umusoro kuri buri miliyoni 1 Frw yiyongereye ku byo zinjije cyangwa zohereje mu mahanga.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente atangaza ko hazabaho kugabanyirizwa 10% by’umusoro ku bihembo kuri buri mukozi mushya uhawe akazi.

Avuga ko ushaka kubona aya mahirwe anyura ku Rwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere kandi bikorwa ku buryo bwihuta, ku buryo imishinga icyenda yujuje ibisabwa yamaze kwemererwa kunganirwa, cyane cyane inganda zikora ibikoresho bitandukanye by’ubwubatsi.

Minisitiri w’Intebe Ngirente agaragaza ko iyi gahunda yitezweho kwinjiza mu bukungu bw’igihugu Miliyari zirenga 1000 z’Amafaranga y’u Rwanda binyuze mu ishoramari rishya ndetse bikanatanga imirimo mishya irenga ibihumbi 27.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka