Rutsiro: Agasozi ka Gitwa kahinduriwe izina kitwa Nyamagumba kubera kwicirwaho Abatutsi

Agasozi ka Gitwa mu Karere ka Rutsiro kahinduwe umusozi wa Nyamagumba kubera kuhicira Abatutsi muri Mata 1994. Umusozi wa Nyamagumba uzwi nk’umusozi mu Rwanda wari wegereye gereza ya Ruhengeri, imwe mu zafungiwemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana.

Kuri Nyamagumba hiciwe Abatutsi benshi
Kuri Nyamagumba hiciwe Abatutsi benshi

Iyo gereza yafungiwemo abashinjwa kuba ibyitso by’inkotanyi ndetse bamwe bakaba barakurwaga muri iyi gereza bakajya kurasirwa kuri uyu musozi kuko ntabaturage bari bawutuyeho uretse inzego z’umutekano.

Agasozi ka Gitwa mu Karere ka Rutsiro mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi hari Chapelle ndetse ikoreshwa n’abakirisitu.

Ni agasozi kitaruye ikiyaga cya Kivu, ariko gafasha abakariho kureba indi misozi ikitegeye ndetse bikorohera buri wese kuba yakwirwanaho mu gihe atewe, Abimana Mathias ni umwe mu bahahungiye nyuma yo kumeneshwa mu bye muri segiteri Mushubati.

Agira ati "Tariki ya karindwi na munani hari urugomo rwo gukubita abantu, batubuza kugira aho tujya kandi ukumva abantu batemwe, Burugumesitiri akaza akabireba akigendera. Tariki icyenda igitero cyaje iwanjye i Mushubati aho nari ntuye i Rukaragata mu Kagari ka Bumba, baje bagera kuri 200, abo duturanye tubarirwa muri 53 turiyegeranya twirwanaho cyakora abantu bane muri twe bahasiga ubuzima".

Abimana avuga ko bakoresheje amabuye birwanaho interahamwe zisuhirayo zibwira Burugumesitiri Bagirishema ko abatutsi bishe abahutu, ahita ategeka kujya kuzana uwo Mututsi wica umutekano.

Abimana avuga ko Burugumesitiri n’abajandarume bahageze ku mugoroba ariko nawe agorwa no kuhagera kubera ari mu misozi, icyakora abaturage baburira Abimana arahunga.

Abimana avuga ko Burugumesitiri Bagirishema yasanze atari abahutu bishwe ahubwo ari abatutsi bishwe, asaba abaturage kurangiza ibibazo by’abatutsi.

Tariki ya 10 Mata 1994 nibwo interahamwe n’abaturage basenyeye abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Gitwa, ndetse interahamwe zarakoranye zitera umusozi wa Gitwa wari wahungiyeho Abatutsi, cyakora kubera wari umusozi uriho amabuye kandi wirengeye wari wahungiyeho Abatutsi babarirwa mu bihumbi 10 nabo bakora ibikorwa byo kwirwanaho barwanya Interahamwe za Congo nil na Kayove zari zabateye.

Abatutsi bakoresheje amabuye arundwa n’abagore n’abana, abagabo bahangana n’interahamwe ndetse bazisubiza inyuma zimwe ziranakomereka.

Abimana avuga ko interahamwe zasabye ubufasha ku bari ku Gisenyi na Rubengera maze tariki 13 Mata nibwo haje amabisi menshi azanye Interahamwe zifite intwaro zije kwica abatutsi.

Abimana avuga ko abatutsi bari bahari birwanyeho uko bashoboye ariko Interahamwe zari zifite imbunda na grenade zibarusha ubushobozi.

Kubera zari zagose umusozi wose ntawashoboye kurokoka kuko uwashoboraga guhunga yahuraga n’interahamwe zifite imipanga zari zagose umusozi zikabatema bituma ntawabashije kurokoka kuko nyuma yo kwica, interahamwe zasabye umupadiri w’umufaransa witwa Maindron Gabriel wayoboraga Paruwasi ya Congo nil kubemerera gusenya Chapelle bari biciyemo abo batutsi bakaba barabahambye, naho Chapelle ya Kiliziya bakazayubaka mu butaka bw’umwe Batutsi bari batuye aho bishwe.

Abimana yarokotse gute?

Abimana avuga ko igitero cya tariki ya 11 Mata kirangiye yahisemo guhungana n’abandi bantu bakeya bafata ubwato bahungira ku kirwa mu mazi bahamara iminsi itanu.

Ati "Ubwo Interahamwe zazaga kwica abatutsi bari kuri Gitwa bavugaga ko bagiye gukora akazi i Nyamagumba, bari benshi bagota umusozi twe twari ku kirwa mu mazi twarabirebaga ibyabaga kugera ku mugoroba nta masasu na grenade bihagera."

Abimana avuga ko bavuye ku kirwa bafata ubwato bakomeza bigira ku ijwi muri Congo bahamara iminsi mikeya babona kujya i Goma bahasanga izindi mpunzi z’Abatutsi zari zaVuye ku Gisenyi.

Yongeraho ko nyuma ya Jenoside ari we wagarutse ku musozi wa Gitwa ashyingura imibiri y’Abatutsi bari barasenyeweho ishuri.

Gitwa yahoze ari Cellule Bugina, Segiteri Kibingo, Komine Mabanza muri Perefegitura ya Kibuye, naho Chapelle ya Gitwa yari ishamikiye kuri Paruwasi Gatulika ya Congo Nil yari iyobowe na Padiri Maindron Gabriel.

Gitwa yari ituwe n’Abatutsi benshi b’abagatulika, imwe mu mpamvu yatumye benshi bahahungira bizeye kuzaharokokera ariko siko byagenze.

Abatutsi bahungiye kuri Chapelle ya Gitwa bari baturutse mu bice bitandukanye birimo Gitwa, Selire za Gitarama, Buhoro, Ruhingo, Kabiraho zo muri Komine Mabanza n’ahandi, bivugwa ko muri Jenoside hiciwe Abatutsi barenga 9,304 bahashyinguye.

Ubuhamya bugaragaza ko Burugumesitiri Bagirishema yagize uruhare rukomeye mu kubicisha, na ho abandi bagize uruhare mu kwica Abatutsi i Gitwa harimo uwari Brigadier Rwamakuba Emmanuel, Hakizimana Deo wari Umunyamabanga wa Komine Mabanza, Benimana Raphaël wari Burugumesitiri wa Komine Rutsiro na Maburakindi Isidore wari Burugumesitiri wa Komine Kayove.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka