Abahinzi b’ibirayi barashima ibiciro bashyiriweho, bagasaba koroherezwa kubona ifumbire

Abahinzi b’ibirayi mu turere twa Rubavu na Nyabihu bavuga ko bakiriye neza ibiciro fatizo byashyizweho na Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda (MINICOM), mu kubarinda igihombo bahura nacyo, icyakora bagasaba gufashwa kubona inyongeramusaro.

Bishimiye ibiciro byashyiriweho ibirayi
Bishimiye ibiciro byashyiriweho ibirayi

Mu ntangiriro z’ukwezi k’Ugushyingo 2021, Kigali Today yari yakoze inkuru igaragaza uburyo abahinzi b’ibirayi barimo guhura n’igihombo gishobora gutuma benshi bikura muri ubwo buhinzi kubera igiciro gito bahabwa kandi inyongeramusaruro zarazamutse.

MINICOM yahise ishyiraho amabwiriza yatangiye gukurikizwa kuva tariki ya 12 Ugushyingo 2021 arebana n’ibiciro bishya, aho ikiro cy’ibirayi bya Kinigi bitajya munsi y’Amafaranga y’u Rwanda 225, na ho umuguzi akakigura amafaranga y’u Rwanda 300.

Ikiro cy’ibirayi bya Kuruseke umuhinzi ahabwa 180Frw, na ho umuguzi akishyura255Frw, Kirungo ikiro kigurwa 185 Frw, umuguzi akakigura 260Frw, Peco igurwa 155Frw ku muhinzi, ikagurishwa umuryi 230Frw, Rwashaki umuhinzi ahabwa 165Frw, umuguzi akishyura 240Frw na ho Nyirakarayi umuhinzi ahabwa 165Frw umuguzi akishyura 240Frw.

Ni ibiciro byakiriwe neza n’abahinzikuko bari barimo bahabwa amafaranga 110Frw mu Karere ka Nyabihu n’amafara nga 130 mu Karere ka Rubavu, hatitawe ku moko y’ibirayi, aho abahinzi bavugaga ko bashobora kwikura mu buhinzi bw’ibirayi.

N’ubwo MINICOM yazamuye igiciro cy’ibirayi, abahinzi bavuga ko bakomeje kugira ikibazo cy’ibura ry’inyongeramusaruro, ndetse bamwe bakavuga ko batizeye umusaruro kuko bahinze batayibonye kandi imirima yari iyimenyereye.

Jean Pierre Nsengiyumva ni umuhinzi w’ibirayi mu Karere ka Nyabihu, avuga ko Leta yabafasha kubona inyongeramusaruro kugira ngo umusrauro.

Ati “Turashima Leta kuko yazamuye igiciro kandi kirubahirizwa ku makusanyirizo, imodoka iza gutwara ibirayi yashyize amafaranga kuri konti ya Koperative, ibiciro birazwi ubu ntawe uduhenda kandi n’inzego z’ibanze zikurikirana ko byubahirizwa, gusa ikibazo kidukomereye ni ibura ry’inyongeramusaruro.”

Nsengiyumva avuga ko hari abatangiye guhinga batabonye inyongeramusaruro kuko yazamutse cyane, kandi ibi bikazagira ingaruka ku musaruro.

Ati “Ni ikibazo gikomeye kuba hari abatarabashije kubona ifumbire kandi barahinze, kuko bizagira ingaruka ku musaruro bazabona.”

Barasaba koroherezwa kubona ifumbire bityo beze neza kurushaho
Barasaba koroherezwa kubona ifumbire bityo beze neza kurushaho

Ibiciro by’inyongeramusaruro byarazamutse kugera aho ifumbire yavuye ku bihumbi 30 by’Amafaranga y’u Rwanda igera hafi ku bihumbI 60, mu gihe umuti uterwa ibirayi ugeze ku bihumbi 90 uvuye ku bihumbi 70 ku mufuka.

Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Busasamana abaturage bavuga ko kubera kwiyongera kw’igiciro bigora kubona inguzanyo batizera ko ayo bashora azabagarukira.

Barasaba koroherezwa kubona ifumbire bityo beze neza kurushaho
Barasaba koroherezwa kubona ifumbire bityo beze neza kurushaho

Kigali Today ivugana n’Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi RAB, Dr Karangwa Patrick, yavuze ko ibiciro by’ifumbire byazamutse ku isoko mpuzamahanga.

Agira ati: “Ibiciro byzamutse ku isoko mpuzamahanga, Leta yongereye nkunganire yahaga abahinziku ifumbire, iyo itayizamura ibiciro byari kwikuba kabiri ku muhinzi.”

Dr Karangwa avuga ko ingamba zihari zirambye ari ukwikorera inyongeramusaruro nkuko ubu u Rwanda rwituburira imbuto 100% mu gihe zakurwaga hanze y’igihugu, avuga ko hari ibikorwa byo kubaka uruganda rutunganya ifumbire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka