M23 yahakanye ibivugwa ko yagabye igitero ku ngabo za Congo

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwahakanye kugaba ibitero ku ngabo za Congo (FARDC), butangaza ko butegereje ikizava mu biganiro bwagiranye na Leta.

Amakuru y’imirwano ikomeye yatangiriye mu misozi ya Runyoni na cyanzu hafi y’ibirunga bya Muhabura na Sabyinyo yamenyekanye mu gitondo tariki 8 Ugushyingo 2021, ndetse abaturage babarirwa mu bihumbi bambuka umupaka wa Bunagana bahungira muri Uganda.

Abaturage bashyize mu majwi ko ari abarwanyi ba M23 kuko ahatewe bigeze kuhagira ibirindiro bikomeye, abaturage bavuga ko abateye bavuye mu ishyamba ry’ibirunga bavuga ko nta bandi uretse aba barwanyi batsinzwe 2013, bagahungira muri Uganda n’ubundi banyuze muri pariki y’ibirunga abandi bakambuka umupaka wa Bunagana.

N’ubwo benshi bemeje ko ari M23, ubuyobozi bw’uwo mutwe bwabiteye utwatsi mu itangazo bwasohoye, bugira buti "Twakurikiye ibitangazamakuru bitandukanye bitangaza ko habayeho imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Congo n’abarwanyi bavugwa kuba ari aba M23, tukaba tugira ngo tubamenyeshe ibi bikurikira".

M23 ivuga ko imaze umwaka iri mu biganiro na Guverinoma ya Kinshasa intumwa zacu zibayo zigirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa Félix Antoine Tshidekedi Tshilombo, ibiganiro byageze ku myanzuro dutegereje twihanganye n’ubwo Umuyobozi w’igihugu adashyira imbaraga mu guhuza abasore n’abakobwa ku nzira yerekeza ku mahoro mu burasirazuba bwa Congo.

Ntibyumvikana gutekereza ko umutwe wacu wajya mu mirwano n’ingabo za Congo FARDC mu gihe turi mu biganiro na Guverinoma.

M23 ntabwo yarwanye n’ingabo muri Rutshuru, birashoboka ko abarwanyi bacu bari muri teritwari ya Rutshuru kuva 2017 bategereje igisubizo cya Guverinoma ku mpamvu zimbitse zatumye habaho gushotorana bitewe n’abarwanyi ba FARDC muri 2020.

M23 ivuga ko itemera uwo ari we wese waza guteza umutekano mucye mu gace karimo abarwanyi bayo mu gushaka kuyishyiraho icyasha.

Ubuyobozi bwa M23 butera utwatsi ibyo gutera ingabo za Congo FARDC mu gihe imirwano yiriweho ndetse abaturage bakava mu byabo, hakaba hakomeje kwibazwa abateye ku birindiro bya FARDC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

KURIBYONDACYONARENZAHO

DUSINGIZIMANAEMEYELL yanditse ku itariki ya: 29-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka