MINALOC yasabwe kwemerera uturere gushyira abarimu mu kazi

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yandikiye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) iyisaba ubufasha mu gushyira abarimu mu myanya mu gihe uturere turimo kuyoborwa n’abanyamabanga nshingwabikorwa kandi bitari mu nshingano zabo.

Ibaruwa yashyizweho umukono na Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya iragira iti: "Nshingiye kuri gahunda yo gushaka no gushyira abarimu mu myanya aho bazigisha mu mashuri yo mu burezi bw’ibanze harimo n’ay’Imyuga n’Ubumenyingiro, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) ndetse n’Urwego rw’igihugu rushinzwe Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB) bamaze gukoresha ibizamini ndetse bamwe mu batsindiye imyanya yo kwigisha bamaze koherezwa mu Turere aho bazigishiriza, abandi bakazoherezwa mu gihe cya bugufi."

Urwandiko Minisiteri y’Uburezi yandikiye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu tariki ya 4 Ugushyingo 2021 ruvuga ko amabwiriza ya Minisitiri No. 005/07.01 yo kuwa 11 Ukwakira 2021 ajyanye no kuyobora by’agateganyo Akarere gafite ubuzima gatozi mu gihe cy’amatora y’Abajyanama, mu ngingo yayo ya 5 ahavugwa ibibujijwe uyobora Akarere by’agateganyo harimo no gushyira abakozi mu myanya cyangwa kubirukana; ibi bikaba byaratumye gushyira mu myanya abarimu byarahagaze kandi abanyeshuri bari mu mashuri.

Minisiteri y’Uburezi isaba MINALOC gutanga uburenganzira ku bayobozi b’Agateganyo b’Uturere bagashyira mu myanya abarimu batsindiye kwigisha bakanoherezwa mu Turere bazakoreramo ndetse n’abarimu bari baremerewe n’abayobozi b’Uturere bacyuye igihe kwimuka bakava aho bakorera bakajya gukorera ahandi, kugira ngo amasomo ashobore gutangwa nk’uko biteganywa n’ingengabihe.

Mu kwezi kwa munani 2021 Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda (REB) bwemeje amakuru y’uko hari gahunda yo kwinjiza mu kazi abarimu bashya 9,418 bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bakazemezwa nyuma yo gukora no gutsinda neza ibizamini bazahabwa.

Abarimu bagombaga gushyirwa mu mirimo mu bigo by’amashuri bisaga 650 biherereye mu bice bitandukanye by’Igihugu, mu turere twari twasabye abarimu 14,120 barimo n’abayobozi, ariko ingengo y’imari yari ihari yemerera kwinjiza mu kazi abarimu 9,418.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

None abarimu bashya bahawe akazi kure cyane eg rusizi uturutse musamze kandi mfite abana bato mwadufashije mukaduhindurira ntiturate akazitwari tukabonye natsinze ikizamini kuri84mukwigisha imibare na set mwamfashije ko Rusizi ntegeze nsaba gukorereyo murakoze

Muhoza Angelique yanditse ku itariki ya: 12-01-2022  →  Musubize

None abarimu bashya bahawe akazi kure cyane eg rusizi uturutse musamze kandi mfite abana bato mwadufashije mukaduhindurira ntiturate akazitwari tukabonye natsinze ikizamini kuri84mukwigisha imibare na set mwamfashije ko Rusizi ntegeze nsaba gukorereyo murakoze

Muhoza Angelique yanditse ku itariki ya: 12-01-2022  →  Musubize

Mwaramutse ?ese abantu Bose batsinze ikizamini cyakazi 2021 bazabona akazi cg mwarasoje?

Soso yanditse ku itariki ya: 25-11-2021  →  Musubize

Mwaramutse ?ese abantu Bose batsinze ikizamini cyakazi 2021 bazabona akazi cg mwarasoje?

Soso yanditse ku itariki ya: 25-11-2021  →  Musubize

mutubarize Niba abarimu bamaze igihe bigisha incuke babihuguriwe kdi bafite A2 batarekerwa mukazi cyane ko nubu bari kugakora kdi neza

alias yanditse ku itariki ya: 18-11-2021  →  Musubize

Muraho Ese konasoje ikizamini nkabona mbonye 71ku 100 none mbona handitseho 25,5 kuri 50
Ese byagenze bite ?
Ese nizereko nzabona akazi?
Murakoze.

Niyoyita francine yanditse ku itariki ya: 17-11-2021  →  Musubize

Muraho neza,ese natsinze neza mathematics and ICT kuri A1 hanyuma simbone offer mwamfashije iki

Alvaro yanditse ku itariki ya: 16-11-2021  →  Musubize

Abakandida batsindiye kuri 55% mundimi nabo bazabona akazi cyangwa byararangiye ni ugutegereza ikindi gihe? Murakoze.

Nyunganira Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 16-11-2021  →  Musubize

Mwiriwe ?kubantu batsinze ibizamini byakazi 2021 mwaba mwarasoje gutanga imyanya?murakoze

Soso yanditse ku itariki ya: 16-11-2021  →  Musubize

Mwaramutse nez mutubarize niba gushyira abarimu bashya mumyanya byarangiy kuko harabatsinze batabonye ibigo murakoze

Mushimiyimana Yvonne yanditse ku itariki ya: 15-11-2021  →  Musubize

Mwiriwe neza,mutubarize abatsinze ikizamini cy’akazi mu kwigisha bataragahabwa barabatekerezaho iki?Murakoze.

Uwamariya yanditse ku itariki ya: 14-11-2021  →  Musubize

Mutubarize amanota bafatiyeho kubakandida babarimu ugushyingo2021

Twizeyimana pascal yanditse ku itariki ya: 14-11-2021  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka