RDC: Imirwano yongeye kwaduka muri Kivu y’Amajyaruguru

Abaturage bari mu mujyi wa Bunagana muri Kivu y’Amajyaruguru baravuga ko umupaka wa Bunagana uhuza Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wafunzwe nyuma y’imirwano ikomeye yatangiriye mu misozi ya Runyoni na Cyanzu hafi y’Ibirunga bya Muhabura na Sabyinyo.

Abaturage bavuye mu byabo berekeza i Bunagana na Jomba mu gihe ingabo za Congo FARDC zakuyemo akazo karenge zigahunga.

Kigali Today ivugana n’abatuye i Bunagana, bavuze ko bataramenya abateye uko bitwa icyakora bamwe bakeka ko baba abarwanyi ba M23 nubwo nta ruhande na rumwe rwigeze rwigamba iki gitero.

Abaturage batuye i Bunagana bavuga ko mu masaha ya saa yine z’ijoro aribwo agace ka Cyanzu kari kamaze gufatwa n’abarwanyi bitwaje intwaro.

Cyanzu na Runyoni hazwi nk’ibirindiro bya nyuma by’umutwe wa M23 mu ntambara yayo iheruka na FARDC muri 2013 ndetse hakaba hamwe mu hantu Gen Sultan Makenga yakoresheje mu guhisha intwaro nyinshi yari yarakuye mu mujyi wa Goma mu kwezi k’Ugushyingo 2012.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka