Umuyobozi mushya wa Rubavu arasabwa kwita ku mutekano no guteza imbere Umujyi wa Gisenyi

Umuyobozi mushya w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yahawe umukoro n’uwo asimbuye ku buyobozi bw’Akarere ari we Habyarimana Gilbert wari Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ushoje manda ye.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse arahirira kuyobora Akarere
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse arahirira kuyobora Akarere

Habyarimana yasabye uwamusimbuye kwita ku mutekano kuko Akarere agiye kuyobora gahana imbibi n’umupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahacumbitse abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, yamusabye gukurikirana ibikorwa byadindiye mu Karere birimo isoko rya Gisenyi, gare ya Gisenyi, umushinga wo kubaka ibitaro bya Gisenyi hamwe no hutunganya umujyi wa Gisenyi bijyana no guha amazi abaturage.

Habyarimana wayoboye Akarere ka Rubavu kuva muri 2017 avuga ko Akarere ka Rubavu gafite abaturage bagomba kwitabwaho ndetse hari ubucuruzi bwambukiranya umupaka bugomba gutezwa imbere, ariko igisumba ibyo hari abaturage bagomba guhabwa serivisi nziza, amusaba gukurikirana ikibazo cy’abakozi bagomba gushyirwa mu myanya.

Ni imyanya myinshi ikeneye abakozi mu Karere ka Rubavu harimo iyo mu tugari, imirenge no ku Karere, hasimbuzwa abirukanywe.

Umuyobozi mushya w’Akarere ka Rubavu Kambogo yemeza ko ikibazo cy’abakozi badahagije ari kimwe mu byo agiye guheraho akemura.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse asinya mu gitabo kirimo ibikorwa agomba kwitaho
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse asinya mu gitabo kirimo ibikorwa agomba kwitaho

Kambogo Ildephonse, yabitangaje nyuma y’ihererekanyabubasha aho yatangarije itangazamakuru ko kugira abakozi bahagije bizamufasha kwesa imihigo.

Yagize ati “Imbarutso yo gukora neza ukesa imihigo ni ukubanza kureba niba ufite abakozi bahagije, kureba ko abakozi bahagije mu myanya yose ni cyo cyihutirwa ibindi bizaza nyuma.”

Kambogo avuga ko bazanye intwaro zikomeye mu guteza imbere Akarere hatibagiranye abikorera mu mishinga migari.

Kimwe mu byo avuga ko azitaho ni ukujya inama no gukorana n’izindi nzego kugira ngo umuturage ahabwe serivisi nziza kandi akore yiteze imbere.

Kambogo Ildephonse yahawe ikimenyetso cy'Ingabo nk'ugomba kurinda umutekano
Kambogo Ildephonse yahawe ikimenyetso cy’Ingabo nk’ugomba kurinda umutekano
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka