Mu gusoza icyumweru cyahariwe community policing (ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage) tariki 17/02/2013, mu karere ka Ruhango hamenwe litiro 548 z’inzoga z’inkorano zifite agaciro ka miliyoni 1 n’ibihumbi 380, hanatwikwa urumogi rungana n’ibiro 35 bifite agaciro ka mafaranga ibihumbi 700.
Umusore witwa Ngabonziza Emmanuel wiga mu mwaka wa gatanu mu ishuri rya Lycée de Ruhango Ikirezi, ishami ryigisha iby’amahoteri avuga ko yamaze imyaka 12 anywa urumogi, ubu akaba amaze umwaka n’amezi atatu aruretse.
Mukamirwa Eugenie w’imyaka 48 wari utuye mu mudugudu wa Bisambu akagari ka Munini mu murenge wa Ruhango, abaturage basanze yitabye Imana naho Sindayigaya Emmanuel w’imyaka 20 babanaga ari indembe.
Ishuri Groupe Scolaire Notre Dame de Lourdes (GSNDL) rihererye mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango ryituye inyana eshatu, ebyiri muri zo zihabwa Ishuri ry’ubumenyi ryo mu Byimana, imwe ihabwa Urwunge rw’amashuri rw’i Bukomero.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Ntongwe, bwafashe icyemezo cyo kwirukana umubyeyi w’abana babiri utuye mu mudugudu wa Nyamirambo akagari ka Nyarurama nyuma yo kugaragaza ko adafite aho acumbika, kuba abana be barwaye bwaki ndetse akaba anabana na virus itera SIDA.
Imvura yaguye ku mugoroba wo kuwa mbere tariki 11/02/2013 yahitanye umuntu umwe abandi babiri bajyanywa mu bitaro mu karere ka Nyamasheke. Mu karere ka Ruhango ho yasenye amazu atandatu.
Bamwe mu batuye akarere ka Ruhango barasaba abadepite bazatorwa muri Nzeli uyu mwaka kujya bagaruka bakaganira nabo bakabagaragariza ibyo bagomba kubakoreraho ubuvugizi.
Mu kiganiro ubuyobozi bw’akarere bwagiranye n’abanyamakuru tariki 08/02/2013, bwavuze ko gare y’akarere ka Ruhango izubakwa ahitwa mu mudugudu wa Gataka akagari ka Nyamagana hafi y’isoko rya kijyambere.
Umusaza Nkurikiyinka Damien utuye mu kagari ka Gitisi, umurenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, arasaba inzego zibishinzwe kumukurikiranira ikibazo cy’isambu ye yangijwe kuko nta handi yakura ubushobozi bwo gutunga umuryango we.
Ntirenganya Ildephonse ubuna n’ubumaga, aravuga ko ashimishijwe cyane no kuba ubuyobozi bwarafashe icyemezo cyo kumusubiza ikarito ye bwari bwaramwambuye.
Abanyonzi bakorera mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, baravuga bitaborohera kunyonga igare ngo barenzeho no gushaka abagore.
Uwanyirigira Canisius utuye mu mudugudu wa Munini, akagari ka Munini, umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango arifuza ko itegeko nshinga ryahindurwa bakongera kwitorera Perezida Kagame.
Kimwe n’ahandi mu gihugu, akarere ka Ruhango nako kizihije umunsi mukuri w’intwari,tariki 01/02/2013, aho abaturage basabwe kuba abanyakuri kuko ariko shingiro ry’ubutwari.
Polisi y’igihugu, ishami ryayo rya Ruhango, iravuga ko iri muri aka karere ku mpamvu z’umutekano w’abaturage igasaba abatuye aka karere kuyegera ikabafasha.
Umwana w’umukobwa w’imyaka 16 yasambanyijwe n’umusore w’imyaka 32 wari waje agemuriye umurwayi mu bitaro bya Gitwe mu ijoro rya tariki 28/01/2013.
Imvura yaguye mu karere ka Ruhango ku mugoroba wa tariki 28/01/2013 yakubisemo inkuba yahitanye inka ya Karukwerere Prucica ihita ipfa.
Nyuma y’iby’umweru bitatu Rwagatore Elisa w’imyaka 36 yishe umugore we Mukunagengwa Appolinaria w’imyaka 28 agatoraka, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano tariki 27/01/2013.
Mukarugema Immacule w’imyaka 73 yitabye Imana ateraguwe ibyuma n’abantu bataramenyekana, kuwa Kane tariki 24/01/2013. Bikavugwa ko yaba yazize amakimbirane ashingiye ku mutungo w’ubutaka.
Nubwo mu karere kaRuhango hari umubare munini w’abaturage ukibarirwa munsi y’umurongo w’ubukene, hari abandi baturage bahamya ko bamaze gutera imbere kubera intwari zitangiye igihugu.
Habimana Anastase w’imyaka 30 ari mu maboko ya polisi guhera tariki 22/01/2013 akurikiranyweho kunyereza amafaranga asaga miliyoni 18 mu kigo nderabuzima cya Karambi mu murenge wa Kabagari akarere ka Ruhango.
Safari Nzabakurana w’imyaka 30 wakoraga umwuga wo gutwara abantu ku igare mu gasantire ka Gitisi umurenge wa Bweramana akarere ka Ruhango, yishwe n’abagizi ba nabi batwara igare yakoreshaga.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi n’umuriro (EWSA) buravuga ko butazigera bukingira ikibaba umukozi wayo uzafatwa yibye insinga z’amashanyarazi.
Ababyeyi bo mu karere ka Ruhango batuye mu duce twamaze kugeramo iterambere nk’umuriro bahangayikishijwe n’insinga z’umuriro zinyura mu butaka ko zishobora kubaca ku rubyaro.
Mu karere ka Ruhango haje ubundi bucuruzi budasanzwe butuma abantu bibagirwa gukora indi mirimo n’abari bafite ingendo bakazihagarika bakabanza gucuruza. Ubwo bucuruzi busaba igishoro cy’amafaranga 100 gusa, bushobora gufasha ubwinjiyemo gukorera andi menshi.
Abasirikare bamugariye ku rugamba bamaze gusubizwa mu buzima busanzwe “abademobe” bo mu karere ka Ruhango baremeza ko uko iminsi ishira bagenda bagira icyo bigezaho kuburyo babayeho neza.
Mukamugenzi Grace utuye mu mudugudu wa Kabacuzi, akagari ka Remera, umurenge wa Kabagari mu karere ka Ruhango, aravuga ko amerewe nabi bitewe n’igitambaro yadodewe mu nda n’ibitaro bya Gitwe akakimarana umwaka.
Akarere ka Ruhango n’ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi (ISAE Busogo) bagiye kugirana ubufatanye mu buhinzi n’ubworozi hagamijwe guteza imbere umuturage w’icyaro.
Mukakarisa Immacule aravuga ko ubuzima bwe bukomeje kuba bubi bitewe n’abaganga bo mu bitaro bya Gitwe mu karere ka Ruhango bamurangaranye ari kunda akabyazwa atinze.
Yamuragiye Rosary wari utuye mu mudugudu wa Nyamugari, akagari ka Gafunzo, umurenge wa Mwendo, yimuriwe mu mudugudu wa Dusenyi akagari ka Rukina umurenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango kubera ikibazo cy’ubusinzi.
Kubwimana Etienne bakunze kwita Defender yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano afite ikiyobyabwenge cy’urumogi gipfunyitse mu dupfunyika umunani mu ijoro rya tariki 13/01/013.