Ruhango: umusore yitabye Imana aguye mu muvure

Habimana Anisept w’imyaka 20 wari utuye mu kagari ka Nyabigugu mu murenge wa Mwendo akarere ka Ruhango yitabye Imana aguye mu muvure wengerwamo.

Urupfu rw’uyu mosore rwamenyekanye tariki ya 19/02/2013, nyuma y’aho abaturage babonye inka z’uyu musore zirimo kwabira cyane. Aba baturage baraje bakingura inzu basanga uyu musore yaguye mu muvure yengeragamo ahita yitaba Imana.

Abaturanyi ba Nyakwigendera, bavuga ko yibanaga mu nzu ndetse akaba yari anasanzwe igira ikibazo cy’indwara y’Igicuri.

Ubwo twamenyaga iyi nkuru, umurambo wa Nyakwigendera wari ukiri mu rugo rwe, hategerejwe kuwushyingura.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

twihanganishije umuryango niba awufite.

sylvain yanditse ku itariki ya: 21-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka