Mukabatanga Emiliyana w’imyaka 53, wari utuye mu kagali ka Kirwa umurenge wa Kinihira akarere ka Ruhango, yatewe n’abagizi ba nabi mu ijoro rya tariki 23/10/2012 bamuteragura ibyuma mu mutwe ahita yitaba Imana.
Abanyeshuri n’abarezi barerera mu ishuri ryisumbuye rya Ecole Secondaire Sainte Trinite Ruhango (ESSR) baravuga ko ubuyobozi bw’iri shuri buha agaciro amafaranga aho guteza imbere ireme ry’uburezi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, bubifashijwemo n’abaturage bakomoka muri aka karere ariko bakorera hanze yako, biyemeje kwishakamo imbaraga zo kuzamura abaturage 60,08% bari munsi y’umurongo w’ubukene bagatera imbere.
Abanyeshuri barangije icyiciro cya mbere cya kaminuza mu ishami ry’ubuforomo muri Institut Superieur Pédagogique de Gitwe (ISPG) ntibishimiye ko batamenyeshejwe mbere ko uyu mwaka bazakora ikizamini cya Leta gikorwa n’amashuri makuru yigisha igiforomo mu Rwanda.
Mukankubito Louise w’imyaka 52 na Musabwasoni Constance w’imyaka 42, bose batuye mu kagari ka Gitisi, umurenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, batawe muri yombi bamaze guteka litiro 20 za kanyanga.
Nyuma y’aho abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rwa G S Indangaburezi mu Ruhango, bavuze ko bamaze iminsi baterwa n’amajyini, akabaniga, ubuyobozi bw’iri shuri bwafashe bamwe mu bantu barara batera amabuye, imisenyi n’ibindi mu macumbi y’abanyeshuri.
Inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Ruhango zavumbuye aho insore sore zirirwa zitunganyiriza urumogi zishaka kubarwanya umwe araharasirwa undi atabwa muri yombi abandi baracika.
Ubusanzwe Abanyarwanda bakunze kurangwa n’umuco wo gutabarana, ariko bitewe n’amafaranga uyu muco urasa nkaho ugenda uyoyoka mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu.
Biracyekwa ko Murindahabi Caliopie w’imyaka 49 wari utuye mu kagari ka Buhoro, umurenge wa Ruhango, yishwe n’inkoni yakubiswe na Dusabeyezu Bonaventure tariki 09/10/2012 ubwo babagaga ingurube.
Rukazana Hoziana w’imyaka 46 yatewe ibyuma na Macumu Azaleas hamwe na Gahimo Alex mu ijoro rya tariki 16/10/2012 ubwo yari amaze kwigurira irindazi muri butike mu masaha ya saa yine z’ijoro.
Abanyeshuri b’abakobwa biga mu kigo G.S. Indangaburezi riherereye mu karere ka Ruhango, batewe n’ibyo bise amagini, mu ijoro rishyira tariki 15/10/2012, biniga abanyeshuri babiri abandi barahahamuka bikomeye bibaviramo kujya kwa muganga.
Nyandwi Adilien w’imyaka 39, afungiye kuri polisi ya Mutara mu murenge wa Mwendo akarere ka Ruhango guhera tariki 11/10/2012 akekwaho gusambanya ku gahato umukobwa w’imyaka 27 ubana n’uburwayi bwo mu mutwe.
Abanyeshuri batatu biga kuri Ecole Technique Sainte Trinite Ruhango, bafungiye kuri polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango guhera tariki 11/10/2012 bacyekwaho kwiba matola z’abandi bana bakazigurisha mu baturage baturanye n’ishuri bigaho.
Nyuma yaho inzego z’umutekano zikoreye umukwabo zigafata litiro zisaga igihumbi z’inzoga z’inkorano tariki 05/10/2012, abaturage bagiye kumena izi nzoga basangamo inzoka yo mu byoko bw’incira.
Ubwo yatangizaga ukwezi k’umuryango kwatangirijwe mu karere ka Ruhango, kuri uyu wa kabiri tariki 09/10/2012, Minisitiri w’intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi, yavuze ko bidashoboka ko umuryango watera imbere utakoze nibura amasaha umunani ku munsi.
Abagize urwego rushinzwe umutekano rwa community policing rukorera ku mudugudu, rurasaba ko rwagenerwa umwenda w’akazi kugirango abaturage barusheho kububahira imirimo bashinzwe.
Kanyamanza Asinapaul w’imyaka 54 yakubishwe n’inkuba ahita yitaba Imana, abandi batandatu bari kumwe barahungabana bajyanwa mu bitaro bya Ruhango bo bakaba bamaze koroherwa.
Itangishaka Maurice w’imyaka 23, Maniraguha Emmanuel w’imyaka 28 na Hategekimana Claude w’imyaka 22 y’amavuko, bafungiye kuri station ya Polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango, kubera gucuruza inzoga z’inkorano zizwiho kwangiza ubuzima bw’abazinkwa.
Ubwo bizihizaga umunsi wa mwarimu uba buri mwaka, kuri uyu wa gatanu tariki 05/10/2012, abarezi bo mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango, bavuze ko bagomba kuzubahiriza umwuga wabo bakawukorana umurava batitaye ku mafaranga macye bahembwa.
Abagize inzego z’umutekano ku mudugudu “community policing” barasabwa kujya bakorana n’inzindi nzego z’ubuyobozi ndetse n’iz’umutekano mu gugatanga amakuru; nk’uko babikanguriwe na minisiteri y’umutekano mu gihugu (MININTER) tariki 02/10/2012 mu kiganiro kigamije gukumira ibyaha mbere y’uko biba.
Uguweneza Josianne w’imyaka 17 afungiye kuri polisi ya Ntongwe mu karere ka Ruhango, guhera tariki 29/09/2012 akekwaho gukuramo inda y’amezi abiri.
Nzabamwita Jean w’imyaka 50 wari utuye mu mudugudu wa Gikoma akagari ka Gako, umurenge wa Ntongwe, yitabye Imana tariki 29/09/2012, aguye mu bitaro bya Nyanza aho yari yagiye kwivuza inkoni yakubiswe n’abana be.
Nyuma y’imyaka irindwi abagore murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango bakora umwuga wo kuboha agaseke, baravuga ko ubu mu ngo zabo hasigaye harangwa amahoro kuko nta mugore ugisabiriza umugabo ngo namuhe amafaranga y’ihaho.
Mini Alimentation Iwacu iherereye mu mujyi wa Ruhango, yafashwe n’inkongi y’umuriro mu ijoro rya tariki 25/09/2012, ibicuruzwa byarimo birashya ibindi byangizwa n’umuyonga w’ibyahiye.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango, buravuga ko bwatoraguye umurambo w’umugabo utazwi ku nkengero z’umugezi wa Nyabarongo mu kagari ka Muremure.
Umukecuru uzwi ku izina rya Kansirida, utuye mu murenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango, yemerewe na Depute Nyirabagenzi Agnes inkunga yo kwinjira muri SACCO Abahizi Dukire ya Mwendo kuko yagaragaje kwiteza imbere.
Bigirimana Pascal w’imyaka 14 wari utuye mu kagari ka Munini, umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango, yaguye mu musarane ahita yitaba imana mu gitondo cyo kuwa gatandatu tariki 15 Nzeri 2012.
Abanyamuryango ba Sacco “Abahizi Dukire” ya Mwendo bafatanyije n’ubuyobozi bw’iyi Sacco, bashoboye kwiyubakira inyubako bazajya abakoreramo ifite agaciro k’amafaranga angana miliyoni 25 n’ibihumbi 536, aho abanyamuryango batanze angana na miliyoni 15.
Abaturage b’akarere ka Ruhango, baravuga ko bari bakwiye kujya begerwa mu gihe cyo gutegura imihigo, aho kugira ngo bajye bayumva kuri radiyo gusa.
Iradukunda Christine w’imyaka 18, wo mu kagari ka Karambo umurenge wa Bweramana, mu karere ka Ruhango, yitabye Imana tariki 10/09/2012. Icyamwishe ntikiramenyekana ariko abaturanyi be barakeka ko yishwe n’inkuba.