Ruhango: Umumotari yagonzwe n’imodoka mu muhanda w’igitaka ahita apfa
Umumotari witwa Tuganimana Revianne wari utwaye moto yambaye purake R C 116 B, yagonzwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yambaye Purake R A B 621 Q ku mugoraba wa tariki 17/02/2013 ahita yitaba Imana.
Uyu mu motari yavaga i Gitwe yerekeza mu mujyi wa Ruhango, yageze mu kagari ka Nyamagana umurenge wa Ruhago hafi y’isoko rya Kijyambere ahasanga imodoka ya Fuso yikoreye amabuye ashaka kuyinyuraho ntibyamukundira ayikuba mu rubavu rwayo ihita imukandagira nk’uko twabitangarijwe nabiboneye iyi mpanuka iba.

Hakizimana Omar, ari mu babonye iyi mpanuka iba, yavuze ko iyi moto yari inyuma ya Fuso ishaka kuyinyuraho biranga umumotari aba iyiguye mu mapine ndetse nawe ngo bari bamugonze.
Uyu mumotari yagonzwe yari ahetse undi muntu w’umukobwa, ariko we ntacyo yabaye cyane nubwo yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kibingo.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|