Ruhango: Abanyeshuri bagaragaye imbere y’akarere babaza impamvu batiga

Abanyeshuri biga ku ishuri ryisumbuye rya Gitisi mu murenge wa Bweramana, bagaragaye imbere y’ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango mu gihe cya sa tanu tariki 26/02/2013, babaza impamvu batiga ntibanarye.

Aba banyeshuri babwiye ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango ko ibibazo byabo atari ibya none, ngo kuko byatangiye umwaka ushize. Icyo gihe ngo bijejwe ko bizakemurwa ariko babonye bidakemuka bafata ikemezo cyo kwiyambaza izindi nzego kuko babonaga ubuyobozi bwabo bukomeje guterera agati mu ryinyo.

Bimwe mu bibazo bagejeje ku buyobozi, harimo kuba batarya baba banariye ntibarire igihe ngo kuko usanga ibiryo bya ku manywa babihabwa sa kumi n’imwe naho iby’ijoro bakabifata saa tanu.

Abanyeshuri bageze imbere y'akarere baje kubaza ikibazo cyabo.
Abanyeshuri bageze imbere y’akarere baje kubaza ikibazo cyabo.

Ibindi bibazo harimo kuba batagira abaramu, aho batangaje ko kuva batangira iki gihembwe bamaze kwiga amasaha 21 gusa. Mu bindi harimo kuba batagira isuku, amashanyarazi abafasha mu kwiga n’injoro n’ibindi.

Aba banyeshuri bagize bati “twe inshingano zacu twarazubahirije, twamaze kwishyura, none turasaba ubuyobozi kugirango buze budufashe kuko turababaye, babe batwimurira ku bindi bigo niba bishoboka”.

Aba banyeshuri ikibazo cyabo nticyahise gikemurwa, kuko basanze ubuyobozi buri mu gikorwa cy’igenzura ry’imihigo y’imirenge; nk’uko byatangajwe na Kambayire Annonciata umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Ruhango.

Aha bari bafashe inzira basubiye ku ishuri bijejwe ko ikibazo cyabo ngo kizakemurwa ejo.
Aha bari bafashe inzira basubiye ku ishuri bijejwe ko ikibazo cyabo ngo kizakemurwa ejo.

Uyu muyobozi yabwiye aba banyeshuri ko bihangana bagasubira ku kigo cyabo, bakazabasanga ku munsi w’ejo tariki 27/02/2013 bakabakemurira ikibazo kuko biri mu nshingano z’akarere.

Ndikumana Astariko wungirije uhagarariye ishuri ryisumbuye rya Gitisi imbere y’amategeko avuga ko iki kibazo atigeze akimenya, icyakora ngo aho yakimenyeye kigiye gukurikiranwa gikemurwe ndetse ngo ubu akaba arimo gushakisha ibyaba bitunga aba banyeshuri.

Icyakora yongeyeho ko ikibazo cyaba gitera ibi byose ari amafaranga asaga miliyoni 28 yaburiwe irengero muri iki kigo bakirimo gukurikirana kugirango bamenye uwayanyereje.

Bamwe ntibagira umwambaro w'ishuri kandi barawishyuye.
Bamwe ntibagira umwambaro w’ishuri kandi barawishyuye.

Twashatse kuvugana na Uwitonze Mediatrice uhagarariye iki kigo imbere y’amategeko bivugwa ko atajya akigeraho, ntibyadukundira kuko atafataga terefone ye igendanwa.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka