Inkuba zishe umuntu, zinasenya amazu 6

Imvura yaguye ku mugoroba wo kuwa mbere tariki 11/02/2013 yahitanye umuntu umwe abandi babiri bajyanywa mu bitaro mu karere ka Nyamasheke. Mu karere ka Ruhango ho yasenye amazu atandatu.

Musabyimana Augustin w’imyaka 20 y’amavuko wari ufite ubumuga bwo kutavuga yakubiswe n’inkuba ahita yitaba Imana. Inkuba ikaba yamukubitiye aho yari atuye mu mudugudu wa Kazibira, akagari ka Gako, umurenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke.

Uwitwa Bisengimana Jean w’imyaka 33 y’amavuko wo mu mudugudu wa Ryarutunga na Nsanzabarinda Albert w’imyaka 62 wo mu mudugudu wa Remera muri ako kagari ka Gako na bo bakubiswe n’inkuba bahise bajyanwa ku Bitaro bya Kibogora, aho bakurikiranwa n’abaganga.

Akarere ka Nyamsheke gakunze kwibasirwa n’ibiza by’inkuba. Kuva uyu mwaka wa 2013 utangiye, mu murenge wa Kagano inkuba zimaze guhitana ubuzima bw’abantu 3, zishe inka ndetse zangiza n’ibikorwa by’abaturage.

Ruhango: Amazu atandatu n’ishuri byasengutse

Iyo mvura kandi yahitanye amazu atandatu y’abaturage batuye mu mudugudu wa Kimana akagari ka Gako mu murenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango ndetse n’ishuri ryisumbuye rya Murama.

Ibisenge byagurukanywe n'umuyaga nta muntu byahitanye.
Ibisenge byagurukanywe n’umuyaga nta muntu byahitanye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntongwe, Ngendahayo Bertin, avuga ko aya marorerwa akimara kuba, bahise bakorera ubutabazi bw’ibanze abagwiriwe n’ibiza babashakira aho baba bakinze umusaya, ndetse banagerageza kubimenyesha minisiteri ifite Ibiza mu nshingano zayo.

Mugeni Jolie Germaine, ni umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko bagiye kwihutira gushaka uko abagwiriwe n’ibiza basanirwa inyubako zabo, ndetse bakanafasha iri shuri guhita risakarwa kugirango abanyeshuri badahagarika amasomo yabo.

Emmanuel Ntivuguruzwa na Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka