Ruhango: Hakozwe ibarura, abaturage 686 batahurwaho ibibazo byo mu mutwe
Ubushakashatsi bwakozwe n’akarere ka Ruhango ngo bwagaragaje ko hari abaturage bagera kuri 686 bafite uburwayi byunyuranye bwo mu mutwe ariko ngo akarere kagiye gutegura gahunda inoze y’uko bavurwa bakanitabwaho.

Mu ibarura ryakozwe muri ako karere, hagaragaye ko akarere ka Ruhango ko0se kabarirwamo abafite umumuga bwo mu mutwe 407 mu gihe hari abandi 279 bo bafite uburwayi bw’igicuri.
Mbabazi Francois Xavier uyobora akarere ka Ruhango yabwiye Kigali Today ko bari bamaze iminsi babona amaraporo avuga abantu bahungabanjije umutekano, abaguye mu migezi ndetse n’abagize ibindi bibazo kubera indwara y’igicuri n’uburwayi bwo mu mutwe ni uko akarere.

Ndetse ngo benshi mu batuye umujyi wa Ruhango ndetse no mu dusantire dutandukanye binubiraga ko abafite uburwayi bwo mu mutwe kubahungabanyiriza umutekano ndetse rimwe na rimwe bakabangamira ubucuruzi bwabo n’umudendezo w’abandi baturage.
Inama y’umutekano ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo yari yasabye ko hakorwa ibarura hakamenyekana umubare nyawo w’abaturage ba Ruhango bafite ibyo bibazo.

Umuyobozi w’aka karere aravuga ko ubwo abafite ubumuga bwo mu mutwe bamaze kumenyekana, hagiye gushyirwaho uburyo bwihariye bwo kubavuza mu buryo buteganywa n’inzego z’ubuvuzi.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|