Ruhango: Nyuma yo kwica umugore we akaburirwa irengero yatawe muri yombi

Nyuma y’iby’umweru bitatu Rwagatore Elisa w’imyaka 36 yishe umugore we Mukunagengwa Appolinaria w’imyaka 28 agatoraka, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano tariki 27/01/2013.

Rwagatore yafatiwe mu murenge wa Kamabuye mu karere ka Bugesera ku bufatanye bwa Polisi ya Ruhango na Bugesera. Kugeza ubu afungiye kuri station ya polisi ya Nyamagana mu akarere ka Ruhango.

Uyu mugabo utuye mudugudu wa Karama, mu kagari ka Nyarurama umurenge wa Ntongwe akarere ka Ruhango yishe umugore we tariki 07/01/2013 amutemaguye ukuboko no mu mutwe, amuzijije imyumbati bari bamaze iminsi binuye bagomba kuyigurisha.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntongwe, Ngendahayo Bertin, yavuze ko icyateye aya makimbirane, ari inshoreke y’uyu mugabo bari bamaranye iminsi, kuko bari bafitanye gahunda yo kugurisha iyi myumbati nta ruhare umugore w’isezerano agizemo.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka