Ruhango: Hamenwe hanatwikwa ibiyobyabwenge bifite agaciro gasaga miliyoni ebyiri
Mu gusoza icyumweru cyahariwe community policing (ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage) tariki 17/02/2013, mu karere ka Ruhango hamenwe litiro 548 z’inzoga z’inkorano zifite agaciro ka miliyoni 1 n’ibihumbi 380, hanatwikwa urumogi rungana n’ibiro 35 bifite agaciro ka mafaranga ibihumbi 700.
Mbere yo kumena no gutwika ibi biyobyabwenge, habanje gutangwa ibiganiro ku banyeshuri biga ku ishuri rya Ecole secondaire de Kigoma bibakangurira kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge.

Ubwo ibi biyobyabwenge byamenwaga bikanatwikwa, abanyeshuri biga kuri iki kigo, bavuze ko batazigera bihanganira bagenzi babo bakoresha bakananywa ibiyobyabwenge.
Mu cyumweru cya community policing hakozwe ibikorwa byinshi ndetse binatanga umusaruro mu kurwanya ibiyobyabwenge; nk’uko bitangazwa na Rurangwa Sylivain umukozi w’akarere ka Ruhango ushinzwe urubyiruko, soporo n’umuco.
Rurangwa avuga ko muri iki cyumweru bagiye bakira abantu batandukanya batanga ubuhamya bw’ububi bw’ibiyobyabwenge ndetse abandi benshi biyemeza kubireka.

Mu gusoza kandi icyumweru cya comminuty policing, habanje kuba umukino w’umupira w’amagura wahuje polisi ikorere mu karere ka Ruhango n’abamotari, aho polisi yatsinze ibitego 2-0.
Polisi ikorera mu karere ka Ruhango, yo ivuga ko itazigera yihanganira abakoresha cyangwa bakanywa ibiyobyabwenge, kuko ahanini mu byaha ihura nabyo ibiyobyabwenge biza ku isonga.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|