Ntivuguruzwa Jedeo, Ntaganzwa Furbel, Siborurema Japhet na Nzakizwanimana Oswald bo mu itorero Union dese Eglise Baptiste au Rwanda (UEBR), bafungiye kuri station ya polisi ya Kinazi mu karere ka Ruhango bakurikiranyweho kwigaragambya mu rususengero bakabuza pasiteri kwigisha no kubatiza.
Niyonsaba Emmanuel ni umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 atuye mu kagari ka Rubona umurenge wa Bweramana, amaze kubyaza umuriro w’amashanyarazi mu mugezi wa Nkuyu akaba yifuza nibura ko uzagera ku baturage 400.
Abatuye agace kitwa Gataka hafi y’isoko rya kijyambere ryuzuye mu mujyi wa Ruhango bavuga ko babangamiwe cyane n’insore sore zihirirwa zitagira icyo zikora zicunganwa ni kwiba abahisi.
Kuri uyu wa Kane tariki 28/03/2013 nibwo abanyeshuri bagombaga gufunga igihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2013, ariko bamwe ntibyaboroheye kuko babuze uko bataha kubera ikibazo cy’imodoka zabaye nke.
Mujawamariya Alphonsine w’imyaka 23, aravuga ko yabuze amafaranga yo kwishyura ibitaro bya Gitwe mu karere ka Ruhango none ngo byafatiriye ikarita ye ya mitiweli, ubu akaba ahura n’ikibazo cyo kuvuza umwana we.
Mfashwanayo Eugene w’imyaka 24 wabanaga n’ubumuga bwo kutavuga yahitanywe n’abagizi ba nabi bataramenyekana bamujugunya mu ishyamba ry’ahitwa mu Kajagari ryo hafi y’iwabo mu murenge wa Kinihira, akarere ka Ruhango.
Abayoboke b’umutwe wa politike PSD mu karere ka Ruhango, barasabwa gukora ibikorwa byose byatuma bihesha agaciro ndetse bakaba intangarugero mu bandi bayoboke b’imitwe ya politike ikorera mu Rwanda.
Sekamana Jean Damascene, Mbaruko Jean Pierre na Sebazungu Viateur bo mu iteroro rya Union des Eglise Baptiste au Rwanda (UEBR) muri paruwasi ya Mukoma mu karere ka Ruhango, bahagaritswe ku mirimo yabo y’ivugabutumwa mu makanisa bari babereye abarimu.
Nyirihene Stephanie, Muyoboke Athanase, Nteziryayo Simeon na Musabyimana Julienne bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango bakekwaho guteka ikiyobyabwenge cya Kanyanga.
Mutangana Tite w’imyka 30 yaketse ko umugore we Mukarugira Clementine atwite inda itari iye ahitamo kwiyahura akoresheje umugozi yihambiriye mu ijosi.
Abacuruzi n’abatuye muri santire ya Kibingo mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, baravuga ko bahangayikishijwe n’umutekano muke baterwa n’abanyeshuri biga mu ishuri rya Ecole Secondaire Sainte Trinite Ruhango.
Mu itorero rya Union des Eglises Baptiste au Rwanda “UEBR”, ishami rya Ruhango haravugwa ubwumvikane ni buke hagati y’ubuyobozi kuko bamwe mu barimu bo mu ma makanisa batakivuga rumwe na pasiteri wabo Nkomeje Viateur kuko ngo ashaka kwiharira umutungo wa paruwasi.
Mu mvura yaguye tariki 14/03/2013, mu mudugudu wa Gasiza, akagari ka Kinazi umurenge wa Kinazi karere ka Ruhango, imbwa zatatse ihene z’abaturage zirazirya 9 muri zo zihita zipfa.
Abaganga 16 b’impuguke baturuka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) baza inshuro ebyiri ku mwaka mu bitaro bya Gitwe kuvura indwara zananiranye, kuri ubu bari mu gikorwa cyo kubaga abafite indwara y’umwingo ku buntu.
Umugabo w’imyaka 36 utuye mu mudugudu wa Kivomo akagari ka Murama umurenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, ari mu maboko y’ubushinjacyaha I Muhanga, akurikiranyweho gusambanya ku gahato umukobwa w’imyaka 28 ubana n’ubumuga bwo kutumva no kutavuga ndetse akaba yaranamugaye amaguru aho agendera mu kagare k’abafite ubumuga. (…)
Ruhango: Umupadiri arahakana umwana ashinjwa ko yabyaranye n’umunyeshuri yafashaga.
Nyirahabimbwabwa Seraphine w’imyaka 32 wari utuye mu mudugudu wa Bumboga mu kagari ka Nyamagana, umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, basanze yarohamye mu kagezi kwitwa Nyirakiyange apfiramo. Abazi Nyirahabimbwabwa, bavuga ko yari asanzwe afite ubumuga bwo mu mutwe ndetse akaba yanarwaraga indwara y’igicuri.
Ishami rya Ruhango ry’ikigo cy’igihugu gishinzwe amashanyarazi, amazi, isuku n’isukura EWSA riremeza ko uku kwezi kwa 3 uyu mwaka wa 2013 kuzarangira benshi mu baturage ba Ruhango bamaze kugerwaho n’amazi meza.
Umugabo witwa Nzeyimana Paul w’imyaka 47 wo mu mudugudu wa Rusizi akagali ka Nyakogo umurenge wa Kinihira akarere ka Ruhango, afungiye kuri station ya Polisi ya Nyamagana kuva tariki 08/03/2013 acyekwaho gusambanya abana batanu babaturanyi.
Charles Uwimana w’imyaka 49, aracyekwaho gusambanya Intama y’umuturanyi we witwa Rudakubana Bertrand utuye mu mudugudu wa Rusizi akagali ka Nyakogo umurenge wa Kinihira, akarere ka Ruhango.
Kubera ikibazo cyo gutanguranwa abagenzi b’imodoka za Express mu mujyi wa Ruhango, bamwe mu bakozi b’izi modoka bamaze iminsi barebana nabi ndetse bamwe bakaba batangiye kurwana byeruye bapfa abagenzi buri wese aba ashaka gutwara muri agence ye.
Ubushakashatsi bwakozwe n’akarere ka Ruhango ngo bwagaragaje ko hari abaturage bagera kuri 686 bafite uburwayi byunyuranye bwo mu mutwe ariko ngo akarere kagiye gutegura gahunda inoze y’uko bavurwa bakanitabwaho.
Kuva mu ijoro ryo kuwa gatanu 01/03/2013 ubwo hafatwaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 40 agizwe ni noti za bitanu mu tubari tubiri dutandukanye Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango yatangiye gushakisha abinjiza amafaranga y’amiganano mu mujyi w’akarere ka Ruhango none umwe yamaze gutabwa muri yombi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, bwasabye inzego z’ibanze gufatanya n’imirenge SACCO gufasha abaturage batarashobora kujya mu bwisungane mu kwivuza kubona amafaranga yo kuyishyura. Ibi byasabwe izi nzego zombi mu nama y’umunsi umwe yahuje ubuyobozi bw’akarere n’izi nzego tariki ya 01/03/2013, hagamijwe kureba uko abaturage (…)
Abarimu bigisha mu ishuri ry’isumbuye rya Gitisi i Bweramana mu karere ka Ruhango bemerewe kwishyurwa kimwe cya kabiri cy’umushahara wabo, nabo basabwa gusubira mu ishuri kugirango amasomo y’abanyeshuri bigishaga adakomeza guhagara mu gihe ibibazo by’imishahara bitarakemurwa burundu.
Abanyeshuri biga ku ishuri ryisumbuye rya Gitisi mu murenge wa Bweramana, bagaragaye imbere y’ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango mu gihe cya sa tanu tariki 26/02/2013, babaza impamvu batiga ntibanarye.
Ihuriro rihuza abayobozi n’abavuka mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango ariko batahakorera ryiyemeje guhuriza hamwe abanyamuryango bagashakisha icyateza imbere umurenge bavukamo.
Umucuruzi witwa Iyizere Gregoire ucururiza muri santire ya Mwendo mu karere ka Ruhango, inzu akorerama yafashwe n’inkongi y’umuriro tariki 21/02/2013 hashya ibintu bifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 720.
Habimana Anisept w’imyaka 20 wari utuye mu kagari ka Nyabigugu mu murenge wa Mwendo akarere ka Ruhango yitabye Imana aguye mu muvure wengerwamo.
Umumotari witwa Tuganimana Revianne wari utwaye moto yambaye purake R C 116 B, yagonzwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yambaye Purake R A B 621 Q ku mugoraba wa tariki 17/02/2013 ahita yitaba Imana.