Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, yabwiye abanyamakuru ko ubu hagiye gukurikiraho gahunda yo kumvikana n’abaturage bahafite ibikorwa kugirango batangire bahimurwe.
Iki kibanza kibonetse nyuma y’igihe kinini abakoresha gare isanzwe ndetse n’abahakorera ubucuruzi bagaragaza impungenge nyinshi zirimo kuba ari ntoya, kuba itubakiye, n’ibindi.

Iyi gare nitangira kubakwa, izaba ije ikurikiye ibindi bikorwa bibiri birimo kubakwa mu mujyi wa Ruhango, birimo isoko rya kijyamabere na hoteli igiye kuhuzuzwa.
Iki kiganiro cyahuje abanyamakuru n’ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango kibaye bwa mbere muri uyu mwaka wa 2013, abanyamakuru babwiwe ko ubu akarere gafite ingamba zo kwihutisha iterambere.

Zimwe mu ngamba zigiye kwibandwaho mu kwihutisha iri terambere, harima gukorana n’abashoramari batandukanye.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|