Ruhango: Mu myaka 12 yamaze akoresha ibiyobyabwenge nta kiza yabonyemo

Umusore witwa Ngabonziza Emmanuel wiga mu mwaka wa gatanu mu ishuri rya Lycée de Ruhango Ikirezi, ishami ryigisha iby’amahoteri avuga ko yamaze imyaka 12 anywa urumogi, ubu akaba amaze umwaka n’amezi atatu aruretse.

Asobanura ko rwamukoreshaga ibibi byinshi, ngo kuko ku munywi w’ikiyobyabwenge nta kizira kibaho; ngo yaretse ishuri kubera rwo, kandi nta mbogamizi yindi ibimuteye.

Ngo aho afatiye icyemezo cyo kurureka nibwo yasubiye mu ishuri, ubu akaba yemeza ko afite amahoro n’umutuzo mu mutima we. Yagize ati “Nta cyiza kiba mu kunywa urumogi, nta cyiza kiba mu gukoresha ibiyobyabwenge”.

Ngabonziza Emmanuel ahamya ko mu myaka 12 yamaze akoresha ibiyobyabwenge nta kiza yakuyemo.
Ngabonziza Emmanuel ahamya ko mu myaka 12 yamaze akoresha ibiyobyabwenge nta kiza yakuyemo.

Mu buhamya bwe kandi aragira inama abanywa urumogi n’abakoresha ibiyobyabwenge bose kubireka. Ngo inzira yo kubigeraho ni ukwimenya, kumenya icyo ushaka kugeraho, kamenya aho uva n’aho werekeza.

Ariko mbere na mbere ugatandukana burundu n’abo musangira ibyo biyobyabwenge, ikindi cyo gukora ngo ni ukwiyegereza Imana mu masengesho kugira ngo babashe gukomeza umugambi wo guca ukubiri n’ibiyobyabwenge.

Ubuhamya bwa Ngabonziza abutanze mu gihe akarere ka Ruhango kari mu cyumweru cyahariwe kurwanya ibiyobyabwenjye cyatangiye tariki 12/02/2013. Insanganyamatsiko y’iki cyumweru ngarukamwaka igira iti “Turwanye ibiyobyabwenge mu rubyiruko twihesha agaciro”.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka