Ruhango: Yafatanwe gerenade
Mbarubukeye Athanase w’imyaka 43 afungiye kuri Polisi ya Kabagari mu karere ka Ruhango guhera tariki 01/04/2013 akurikiranyweho gutunga gerenade mu buryo butemewe n’amategeko.
Uyu mugabo bivugwa ko yahoze afite ipeti rya CPL mu ngabo za EX-FAR, yatawe muri yombi mu gihe cya saa cyenda nyuma yo kumenya ko atunze gerenade ebyiri zo mu bwoko bwa stick.
Mbarubukeye izi gerenade yari yarazitabye mu murima we uri mu mudugudu wa Kagitwa akagari ka Munanira mu murenge wa Kabagari, akaba yaratanzwe na murumuna we watungiye agatoki inzego z’umutekano.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo akaba n’umugenzacyaha Sup. Hubert Gashagaza, yasabye abaturage kugerageza gutanga izi ntwaro ku neza. Ngo kuko iyo umuntu atanze intwaro ku bushake ntakurikiranwa.
Ariko ngo iyo umuntu atawe muri yombi atunze intwaro mu buryo butemewe akurikiranwa n’amategeko. Aho ahanishwa igifungo kuva ku mezi 6 kugera ku mwaka umwe ndetse akanatanga ihazabu y’amafaranga kuva kubihumbi 300 kugera kuri miliyoni 3.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|