Ruhango: Bane batawe muri yombi batetse Kanyanga
Nyirihene Stephanie, Muyoboke Athanase, Nteziryayo Simeon na Musabyimana Julienne bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango bakekwaho guteka ikiyobyabwenge cya Kanyanga.
Mu gihe cya saa mbiri z’ijoro tariki 19/03/2013 nibwo inzego z’umutekano zafatiye aba bombi mu rugo rwa Nyirihene Stephanie bahatekeye kanyanga, hakaba hafatiwe litoro 38 ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu gutunganya iki kiyobyabwenge.

Iri tabwa muri yombi ry’aba bantu, ribaye nyuma y’igihe kinini mu karere ka Ruhango hatacyumvikana ikibazo cy’ibiyobyabwenge kubera imbaraga inzego z’umutekano zari zashyize mu kubirwanya.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|