Ruhango: Mitiweli ye yafatiriwe n’ibitaro bya Gitwe none ngo yabuze uko avuza umwana we

Mujawamariya Alphonsine w’imyaka 23, aravuga ko yabuze amafaranga yo kwishyura ibitaro bya Gitwe mu karere ka Ruhango none ngo byafatiriye ikarita ye ya mitiweli, ubu akaba ahura n’ikibazo cyo kuvuza umwana we.

Alphonsine avuga ko yageze mu bitaro bya Gitwe tariki 12/03/2013 agiye kuvuza umwana we w’amezi 7 ahamara ibyumweru bibiri bamwishyuza amafaranga 7030 ariko abura ubushobozi bwo kwishyura kuko uwo yita se w’umwana Padiri wa Paruwasi ya Karambi mu murenge wa Kabagari yanze kumufasha kurera umwana babyaranye.

Mujawamariya Alphonsine aha yari arwariye mu bitaro bya Gitwe mu cyumba cya 29.
Mujawamariya Alphonsine aha yari arwariye mu bitaro bya Gitwe mu cyumba cya 29.

Uyu mubyeyi avuga ko nyina umubyara yamwishyuriyeho 4000 gusa kuko ngo nawe nta bushobozi afite; nk’uko bitangazwa na Mukanyarwaya Rangwida, ubana na Mujawamariya akaba anamubereye umubyeyi muri Batisimu.

Alphonsine avuga ko ubu ibitaro byafatiriye mitiweli ye kuko yabuze amafaranga 3030 none ubu ngo umwana we yararwaye yamurembaniye mu rugo.Alphonsine avuga ko uyu mwana yamubyaye akiva mu ishuri, amubyarana n’umupadiri amwizeza ko azamufasha nyuma ngo amaze kubyara padiri aramwitakana.

Alphonsine aravuga ko ibitaro bya Gitwe byamufatiriye mitiweli kubera atishyuye amafaranga 3030.
Alphonsine aravuga ko ibitaro bya Gitwe byamufatiriye mitiweli kubera atishyuye amafaranga 3030.

Uyu mu padiri ushinjwa na Alphonsine kuba ariwe wamuteye inda ngo amushukisha amafaranga ibihumbi 15 byo kujya muri stage, ibi arabihakana yivuye inyuma, akavuga ko yahaye Alphonsine aya mafaranga ari mu buryo bwo kumufasha.

Twashatse kuvugana n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Gitwe kugirango bugire icyo bivuga ku ifatirwa ry’iyi mitiweli y’uyu mubyeyi ntibyadukundira kuko terefone ya Emile Tuyishime umuyobozi w’ibi bitaro itacagamo.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko ubu uyu munyamakuru Eric ni serieux kweri? Ubu se murabona hari ikindi yari agamije kitari kwandagaza Padiri mu kinyamakuru? Ariko ubundi iki kinyamakuru nntikigira nyiracyo kuburyo umuntu yandika ibyo yitekerereje byose! Stupid! Nkubu se ibitaro by’abandi ubihoye iki? Cyangwa uba ushaka giti nka bagenzi bawe none abadive bakwimye ruswa! Genda uri umuswa, nizeye ko utize muri NUR kuko abahize hari ukuntu bisonera.

mushyitsi yanditse ku itariki ya: 4-04-2013  →  Musubize

ibyari byose abanyamakuru mujye mushyira inkuru kumbuga zanyu mubanje kumva impande zombe kuko bigaragara neze ko ibitaro bisanzwe byakira abarwayi batanafite mutuweli bakanavurwa bashobora kugumana ikarita nkaho ari ingwate kandi tuzi neza ko ikarita itarenza amafaranga magana atatu (300frs, ibi bituma mwebwe abanyamakuru mucika amazi kandi mwakora umurimo mwiza niba kandi muri abahashyi muzajye muhahira ahandi hatari kumvugo mbi zerekeye ubuzima bw’abantu kuko birabaje cyane inkuru nkiyi yikinyoma gusa kuko ushobora gusanga nubu ari kwamuganga
muri abantu mutihesha agaciro nabusa cyane wowe witwa eric muvara undenze ho pe

byumvuhoro yanditse ku itariki ya: 28-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka