Ruhango: Arifuza kugeza umuriro ku baturage basaga 400 abikesheje umugezi wa Nkuyu

Niyonsaba Emmanuel ni umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 atuye mu kagari ka Rubona umurenge wa Bweramana, amaze kubyaza umuriro w’amashanyarazi mu mugezi wa Nkuyu akaba yifuza nibura ko uzagera ku baturage 400.

Niyonsaba avuga ko ubu yavumbuye iki gikorwa afite intego yo gucanira nibura abaturage 24 batuye muri santire ya Rugogwe ariko aba baturage ngo banze gufata uyu muriro kuko bari bizeye uwa EWSA ariko ngo ntibyamucaye intege, kuko awukoresha iwe mu rugo ndetse akaba yaranashinze salon yo kogosha akaba anasharija amaterefone muri aka gace.

Aha niho hari moteri ikoreshwa mu kubyaza amashanyarazi mu mugezi wa Nkuyu.
Aha niho hari moteri ikoreshwa mu kubyaza amashanyarazi mu mugezi wa Nkuyu.

Igitekerezo cyo kubyaza ingufu z’amashanyarazi muri uyu mugezi wa Nkuyu, Niyonsaba yakigeze ubwo yatembereraga aha hantu akabona ukuntu umugezi wa Kihene uhura n’uwa Rurimi bigahita bikora umugezi wa Nkuyu ukagira ingufu nyinshi.

Uyu musore avuga ko agize amahirwe akabona inkunga yo kugura ibikoresho bihagije, ngo uyu muriro yawugeza muri santire ebyeri zituye hafi aha, ikigo nderabuzima, ikigo cy’amashuri gihari ndetse n’abaturage batuye hafi aho.

Hategekimana Innocent ni umwe mu baturage batuye hafi y’ibikorwa by’uyu musore, avuga ko ibyishimo byabarenze batangiye kubona iwabo hari ahantu haka umuriro w’amashanyarazi. Yagize ati “yego njye sindagira amahirwe yo kuwukoresha, ariko nibura ubu tubona aho ducaginga terefone zacu abana bacu bariyogoshesha nta kibazo”.

Umugezi wa Nkuyu.
Umugezi wa Nkuyu.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, avuga ko iki gikorwa nk’ubuyobozi bacyakiriye neza, ngo kuko ni gacye cyane babona ibitekerezo nk’ibi bituruka hasi bikaza biganisha muri gahunda za Leta ziteganyijwe.

Uyu muyobozi avuga ko ubu bamaze gusaba uyu musore gukora inyandiko y’ibyo akeneye byose kugirango barebe uko bamufasha byihuse kugirango ibikorwa bye bijye mbere. Biteganyijwe ko amafaranga ya VUP ariyo azifashishwa mu gutera inkunga uyu musore.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

UYU MUNYAMAKURU NDABONA YIBESHYE UYU MUGEZI BA WITA NKUBI
NDIBUKA KO NAMBERE YA GENOSIDE ABATURAGE BAMWE BARI BISHYIZEHAMWE NGO BAHABYAZE INGUFU ZA MASHANYARAZI NONE NDABONA BISHYIZE BIRABAYE PE !!!!!!!! COURAGE MUSORE

mukamana yanditse ku itariki ya: 2-04-2013  →  Musubize

Abanyamakuru bacu batanga amakuru acagase cyane.Ubundi iyo umuntu atanga inkuru uyigeza ku bandi batayizi ugerageza kubamara amatsiko kandi utagombye kwandika byinshi.Nkubu iyo aduha amazina,aho atuye neza,imyaka n’amashuri, uko yagize igitekerezo,uko abona uwo muriro wagera kubo atekereza... aho avuze rugogwe n,aho umugezi uri nabyo wmva bidasobanutse...kuko byasaba ubushobozi burenze kuko atari hafi...rwose mujye muduha inkuru zisobantse ni ukuvuga zanditse neza....byari kuba ari byiza...gusa uyu musore ni uwo gushimira no guterwa inkunga..

Kayijuka yanditse ku itariki ya: 2-04-2013  →  Musubize

Abanyamakuru bacu batanga amakuru acagase cyane.Ubundi iyo umuntu atanga inkuru uyigeza ku bandi batayizi ugerageza kubamara amatsiko kandi utagombye kwandika byinshi.Nkubu iyo aduha amazina,aho atuye neza,imyaka n’amashuri, uko yagize igitekerezo,uko abona uwo muriro wagera kubo atekereza... aho avuze rugogwe n,aho umugezi uri nabyo wmva bidasobanutse...kuko byasaba ubushobozi burenze kuko atari hafi...rwose mujye muduha inkuru zisobantse ni ukuvuga zanditse neza....byari kuba ari byiza...gusa uyu musore ni uwo gushimira no guterwa inkunga..

Kayijuka yanditse ku itariki ya: 2-04-2013  →  Musubize

Muraho bavandimwe! iyi nkuru irashimishije, gusa yanteye kwibaza utubazo twinshi, uyu musore ni muntu ki? ibi akora abikora ate? umunyamakuru wanditse iyi nkuru byaba byiza yongeye akatwandikira atumara amatsiko

Nsengiyumva yanditse ku itariki ya: 2-04-2013  →  Musubize

uyu musore ararenze yarakwiye kwegera ewsa ikamuha akazi nta kizamini akoze kuko skills afite ihagije.Gusa uyu munyamakuru yafashe ama pics yakagombye gushyiraho na za images y ibikoresho bigaragarira buri wese ireme ry iyi nkuru.Tnx

willy niyongabo yanditse ku itariki ya: 2-04-2013  →  Musubize

Ibikorwa nkibi biteza imbere icyaro, ni byiza bikwiye gushyigikirwa, nababitangije bakabona ko bahawe agaciro, kuko hari igihe usanga bacika intege kubera kutabitaho ngo babone ibikoresho bihagije byo kuzamura ubukorikori bwabo.

momo yanditse ku itariki ya: 1-04-2013  →  Musubize

ariko se bagiye bakora inkuru proffessionally ubwo se amakuru ahgije ari hehe kuburyo umuntu yakwifuza mgutembererayo koko?

yanditse ku itariki ya: 1-04-2013  →  Musubize

Uyu munyamakuru kweri ntabwo yari yamenya kwandika. ubu se muri iyi nkuru harimo iki? uyu muriro se utangwa n’izihe ngufu, uyu musore yifashishije ibihe bikoresho, uwujyana ku ntera ireshya ite aho atuye, ucana amatara afite ubuhe bushobozi, uyu musore ubu bumenyi yabukuyehe? ibi byose ni ibibazo bygakwiye gusubizwa muri iyi nkuru.

Karambizi yanditse ku itariki ya: 1-04-2013  →  Musubize

uyu musore nuwo gushimirwa kuko afite ubwenge bwagakwiye kubyazwa umusaruro nakarere kazamushakire inkunga nubuvugizi azamure ubwo bumenyi bwe ,, abo nibo nyakubhwa ashaka cyane cyane

karinganire yanditse ku itariki ya: 1-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka