Ruhango: Uwabanaga n’ubumuga bwo mu mutwe basanze yarohamye mu mugezi
Nyirahabimbwabwa Seraphine w’imyaka 32 wari utuye mu mudugudu wa Bumboga mu kagari ka Nyamagana, umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, basanze yarohamye mu kagezi kwitwa Nyirakiyange apfiramo. Abazi Nyirahabimbwabwa, bavuga ko yari asanzwe afite ubumuga bwo mu mutwe ndetse akaba yanarwaraga indwara y’igicuri.
Bimaze kumenyekana ko yarohamye muri uyu mugezi akitaba Imana, umuryango we wahise wandikira ubuyobozi bw’akagari ka Nyamagana ukamenyesha ko ikibazo cya Nyirahabimbwabwa bakizi ko amaze igihe kinini afite uburwayi bwo mu mutwe.
Uyu muryango ukaba wanahise usaba ubuyobozi bw’akagari ko ugomba guhita ushyingura nyakwigendera. Ibi bibaye nyuma y’igihe gito ubuyoboz bw’akarere ka Ruhango, bugaragaje ko hari abafite ubumuga bwo mu mutwe bakomeje kugenda barohama mu migezi, bukaba bufite ingamba zo kubitaho.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|