Ruhango: Micro finance Inkingi irasaba kwishyurizwa amafaranga asaga miliyoni 94

Ikigo cy’imari micro finance Inkingi kirasaba ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango kubishyuriza amafaranga yagurijwe ababaye abanyamuryango babo igihe iyi microfinance yakoreraga muri aka karere.

Microfinance Inkingi, yatangiye gukorera mu karere ka Ruhango mu 2004 ihava mu 2012, ubwo yabisabwaga n’abanki nkuru y’igihugu “BNR” aho yari yayisabye kugabanya anashami yari ifite mu gihugu zikava kuri 35 zikagera kuri 20.

Justin Semanyenzi ashinzwe kwishyuza no gukurikirana inguzanyo za microfinance Inkingi, avuga ko bavuye muri aka karere ka Ruhango bamaze kuhatanga inguzanyo y’amafarannga asaga miliyoni 94, zari zifitwe n’abanyamuryango bagera muri 300 ku bihumbi birindwi bari bagize Inkingi.

semanyenzi avuga ko kuba baramaze kuva muri aka karere, bitaborohera kwishyuza aya mafaranga yose ngo bazayagaruze, agasaba ubuyobozi bw’akarere kubafasha muri iki gikorwa.

Kuri ubu urutonde rw’abishyuzwa aya mafaranga rukaba rwaramaze guhabwa abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari twose tugize aka karere, kugirango bagire uruhare mu kubishyuza.

Kuba uru rutonde rwaramaze kugezwa ku banyamabanga nshingwabikorwa ngo ruzanagezwa mu yandi ma banki, kugira ngo aba bantu batazahabwa izindi nguzanyo nk’uko mbere abantu bibigenzaga aho wasangaga umuntu afata inguzanyo mu mabanki arenze imwe.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Francois Xavier Mbabazi, avuga ko ubu bufatanye buzabaho kugirango iyi microfinance igaruze amafaranga yayo, akaba asaba inzego zibanze kugira uruhare muri iki gikorwa abantu bakagarira amafaranga bagurijwe.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka