Ruhango: Kuri “Banguka Nkutabare” abizera ngo bahabonera ibisubizo by’ibibazo byabo
Abenshi baturutse hirya no hino baza gusengera ku rutare ruri mu kagari ka Rubona umurenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango ngo kuko bahasubirizwa ibibazo baba bafite. Aho hantu bahise kuri “Banguka Nkutabare”.
Abaturiye hafi aha bavuga ko buri munsi bahabona abantu b’ingeri zitandukanye baje kuhasengera, gusa ngo kuri bo nubwo bahatuye ntibazi ibanga rihihishe; nk’uko twabitangarijwe na Hategekimana Innocent uhaturiye.
Abasengera kuri “Banguka Nkutabare” bo bemera ko bahakirizwa cyane, ngo kuko uhaza ufite ibibazo wahuye nabyo bigakemuka.

Nyiranzeyimana Juliette ni umwe mu bo twasanze kuri “Banguka Nkutabare”, avuga ko iyo afite ikibazo azinduka cyane aturutse mu mujyi wa Ruhango akaza akahirirwa agataha ikibazo yari afite gishubijwe, ngo n’iyo adashubijwe ako kanya ntihashira iminsi atarasubizwa n’Imana.
Ati “muri iri joro nibwo naraye ndose imbere yanjye hari ibibazo bikomeye cyane, hanyuma bitewe n’uko nigeze kuza hano ndwaje umwana Imana ikambwira ko akize, niyo mpamvu nongoye kuhagaruka”.
Uyu mubyeyi akangurira abantu bose ko aha hantu ari aheza, ngo ufite ibibazo wese akajya ahitabira kuko ngo uhageze wese aratabarwa.

Nubwo abizera bavuga ko aha hantu bahatabarirwa, ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango ntibuvuga rumwe n’abaza kuhasengera ngo kuko bahasengera mu buryo butubahirije amategeko.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, avuga ko batanze abasenga ariko ngo nanone bigomba gukorwa ku mucyo.
Akaba asaba abahasengera kwegera ubuyobozi cyangwa bakabwandikira kugirango babe banashakirwa umutekano ndetse habe hanatunganywa neza hubakwe imisarane n’ibindi bikorwa remezo ngo kuko kugeza ubu abahasengera basengera mu bihuru.

“Banguka Nkutabare” hamaze kuba ahantu ha gatatu nyuma y’umusozi wa Kanyarira uri mu murenge wa Mwendo ndetse no kwa Yezu Nyirimiuhwe abizera bitabira gusengera bavuga ko bahatabarirwa cyane.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntaho imana itari