Ruhango: Ibendera ryari ryibwe ryabonetse ariko irindi naryo ryari rigiye kwibwa

Ku itariki 16/04/2013 nibwo ibendera ry’igihugu ryari ryibwe mu kagari ka Remera umurenge wa Kabagari akarere ka Ruhango ryabonetse.

Iri bendera ryari ryibwe tariki ya 15 rikaba ryarabonetse nyuma y’inama akarere kagiranye n’abaturage bagasaba ko uwaryibye yakwihangana akareba ahantu arishyira cyangwa akavuga ko aritoraguye; nk’uko bitangazwa na Habimana Sosthene umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango.

Habimana avuga ko nyuma y’iyi nama abaturage bagize batya bavuga ko baritoraguye inyuma y’amazu ari mu gasantire ka Rwankuba.

Nyuma yo kuboneka kw’iri bendera, ku mugoroba w’aho abandi bantu bashatse kwiba irindi bendera ry’urwunge rw’amashuri rwa Kabagari, ariko ntibyabakundira kuko abazamu bahise babatesha.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibendera harya umuntu aryiba ngo arimaze iki?ryaribwe cg se ryatwawe n’umuyaga? ko mutavuga abateshejwe abo aribo se ntibafashwe?

Mahoro yanditse ku itariki ya: 18-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka