Ruhango: Gukoresha “document tracking management system” bizakemura ikibazo cy’impapuro

Uburyo bwa document tracking management system bugamije gukemura ikibazo cyo gukoresha impapuro nyinshi bwatangijwe mu karere ka Ruhango tariki 04/04/2013 kandi intego ni uko buzanakomeza bukagera ku rwego rw’akagari.

Nsekarije Alloys ashinzwe ikoranabuhanga mu karere ka Ruhango, avuga ko ubu buryo bwa Document tracking management system ari gahunda izajya yifashishwa mu kohererezanya amadosiye hagati y’abayobozi hifashishijwe ikoranabuhanga aho gukoresha impapuro nk’ibisanzwe.

Umuyobozi w'akarere ka Ruhango atangiza gahunda ya Document tracking management system.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango atangiza gahunda ya Document tracking management system.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, avuga ko iyi gahunda iziye igihe ngo kuko igiye kubafasha gukoresha neza igihe ngo kuko nta mukozi uzajya utindana dosiye.

Ikindi ngo ni uko ibibazo by’abaturage bitazongera gupfukiranwa, kuko ngo dosiye izajya iba igaragara kuri buri mukozi w’akarere bityo ugomba kuyikurikirana abe azwi ndetse akaba atazashobora kuvuga ngo yari itaramugeraho nk’uko byajyaga biba urwitwazo hagikoreshwa impapuro.

Abakozi b'akarere ka Ruhango berekwa uko bazajya bohererezanya amadosiye.
Abakozi b’akarere ka Ruhango berekwa uko bazajya bohererezanya amadosiye.

Iyi gahunda ya document tracking management system ishyigikiwe na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere kandi izafasha mu kugabanya amafaranga yasohokaga ku mpapuro.

Ernest Uwimana uyobora umurenge wa Kinihira yemeza ko iyi gahunda izabafasha mu kugabanya ingendo bajyaga bakora bazanye izi raporo, ariko ngo asanga hakenewe amahugurwa ahagije kugira ngo abakozi bose bashobore gukoresha ubu buryo.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka