Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abantu icyenda banduye Covid-19, abantu barindwi muri bo bakaba babonetse i Kigali, umwe aboneka i Rubavu, undi umwe aboneka i Gakenke. Ni mu gihe mu Rwanda hose hapimwe abantu 6,702.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye. Mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama, harimo uvuga ko bitakiri itegeko kwambara agapfukamunwa. Icyakora abantu barashishikarizwa kwambara agapfukamunwa igihe bari ahantu hafunganye kandi hahuriye (…)
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa gatanu tariki 13 Gicurasi 2022 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye, nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byabitangaje.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Kane tariki 12 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abantu 12 banduye Covid-19, abantu 11 muri bo bakaba babonetse i Kigali, naho undi umwe aboneka i Rubavu. Ni mu gihe mu Rwanda hose hapimwe abantu 6,102.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 11 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abantu 16 banduye Covid-19, abantu 15 muri bo bakaba babonetse i Kigali, naho undi umwe aboneka i Musanze. Ni mu gihe mu Rwanda hose hapimwe abantu 5,006.
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugabo w’imyaka 55 y’amavuko ukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka irindwi w’umuturanyi.
Ishimwe Dieudonné uzwi ku izina rya Prince Kid kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Gicurasi 2022 yitabye Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kugira ngo atangire kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), tariki ya 09 Gicurasi, ryafashe umugabo witwa Iyakaremye Primien ukurikiranyweho gukwirakwiza amavuta yangiza uruhu azwi nka mukorogo.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Mbere tariki 09 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abantu batatu banduye Covid-19. Umwe yabonetse i Kigali, undi aboneka i Rulindo, undi aboneka i Musanze. Mu Rwanda hose hapomwe abantu 4,871.
Polisi y’u Rwanda yashyikirije inzu eshatu zubakiwe mu buryo bugezweho, imiryango itishoboye ituye mu birwa bya Bugarura na Rutagara byo mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro.
Nyiramatuntu ni agace ko muri Bugesera mu Murenge wa Nyamata mu Ntara y’Iburasirazuba. Abatuye muri ako gace no mu nkengero zaho, ni ukuvuga abatuye mu midugudu ya Nyiramatuntu, Gatare, Nyabivumu, Nyakwibereka, mu Kagari ka Kayumba muri uwo Murenge wa Nyamata, abatuye ahandi bahakomoka ndetse n’inshuti zabo, bateraniye hamwe (…)
Ku wa Gatandatu tariki ya 07 Gicurasi 2022, Polisi y’u Rwanda yashyikirije inzu ebyiri imiryango ibiri itishoboye ituye ku kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi. Ni umuhango wayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu; Gatabazi Jean Marie Vianney, ari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Umutekano mu (…)
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 07 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya cumi n’umwe (11) bakaba babonetse mu bipimo 5,914.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Burera tariki ya 05 Gicurasi 2022 yafashe abagabo babiri bafite amasashi ibihumbi 50 atemewe gukoreshwa, ubwo bayinjizaga mu gihugu bayakuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 06 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya cumi n’umwe (11) bakaba babonetse mu bipimo 5,326.
Nyirasagamba Alice ni umuyobozi wa Nyamiyaga Akanoze Company itunganya imyumbati ikayikoramo ibintu bitandukanye harimo kuyikuramo ifu no kuyikuramo ibiryo by’amatungo. Iyo kompanyi ikorera mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyamiyaga mu Kagari ka Mukinga.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku wa Kane tariki 05 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya batandatu, bakaba babonetse mu bipimo 4,749.
Uruganda rwa SteelRwa rukora ibyuma bikoreshwa mu bwubatsi ruherereye mu Karere ka Rwamagana, tariki 04 Gicurasi 2022 rwageneye ako karere inkunga y’amabati 700 azafasha mu gusakara inzu z’abatishoboye.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 4 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya bane, bakaba babonetse mu bipimo 3,377.
Tombola ‘Inzozi Lotto’ igamije guteza imbere imikino mu Rwanda yatangije umukino mushya witwa ‘QUICK 10’ ugakinwa hifashishijwe imibare 10, ni ukuvuga hagati ya 0 - 9. Abatsinze batangazwa buri minota itanu.
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu, tariki ya 2 Gicurasi 2022 yafashe abagabo 2 bagize uruhare mu kwiba igikapu cy’Umunyamerikakazi witwa Kirsten Dodroe, kirimo ibintu bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 1.300.000.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko ku wa Mbere tariki 02 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abantu babiri banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 3,673 byafashwe hirya no hino mu gihugu.
Abanyarwanda batuye mu Gihugu cya Mali tariki 30 Mata 2022 bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Iyo gahunda yabereye kuri Hôtel de l’Amitié iri mu Murwa Mukuru wa Bamako.
Abubatsi 63 bakorana na Sendika y’abafundi, ababaji n’abanyabukorikori (STECOMA) bahawe ibyemezo by’ubumenyi bwo kubakisha amatafari akorwa mu buryo bugezweho bw’ikoranabuhanga buzwi nka ‘RowLock Bond technology’ nyuma y’uko bari bamaze iminsi itanu babihugurirwa.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 29 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abantu cumi na bane banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 7,640.
Abanyamahirwe batatu ari bo Makuza Patrick, Mukundente Fiona, na Nahasoni Innocent, baherutse gutsindira amatike abemerera kwerekeza mu Bwongereza kureba umukino wa shampiyona wahuje amakip ya Arsenal na Manchester United.
Mu gihe Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ikomeje gukwirakwiza amashanyarazi hose mu gihugu, irasaba buri wese kwitwararika, kuko hari aho bigenda bigaragara ko ahitana abantu ndetse akanangiza ibintu iyo akoreshejwe nabi ariko kandi izi mpanuka zakwirindwa mu gihe amashanyarazi akoreshejwe neza.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 28 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abantu barindwi banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 6,310.
Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko Ishimwe Dieudonné usanzwe uyobora ikigo cyitwa ‘Rwanda Inspiration Backup’ gitegura irushanwa rya Miss Rwanda, yafunzwe.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 25 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abantu batatu banduye Covid-19. Babiri babonetse i Musanze, undi umwe aboneka i Kigali. Babonetse mu bipimo 3,714 byafashwe hirya no hino mu gihugu.