Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Mata 2022, yayoboye Inama y’Abaminisitiri, nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje aya makuru. Ni inama yitezweho kwiga ku ngingo zitandukanye harimo n’izijyanye no gusuzuma ingamba zashyizweho zigamije guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Tariki ya 07 Mata 2022, Ambasade y’u Rwanda muri Senegal inashinzwe Ibihugu bya Mali, Gambia, Cap-Vert na Guinea Bissau ifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Senegal, bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 8 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bane, bakaba babonetse mu bipimo 4,922.
Kwanga Abatutsi mu Rwanda byafashe intera mu myaka ya za 1960, urwango rurushaho kwiyongera muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri. Amagambo bamwe mu banyapolitiki bo muri icyo gihe bavugiraga mu ruhame ndetse n’ibikorwa byajyanaga na yo, biri mu byatije umurindi urwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abantu 117 biganjemo abakiri mu myaka y’urubyiruko baravuga ko ubumenyi bungukiye mu mahugurwa bahawe n’ikigo Nziza Training Academy buzabafasha mu gutanga umusanzu wabo mu guteza imbere imyubakire igezweho ikomeje kugaragara mu Rwanda no mu mahanga.
Perezida Paul Kagame, mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Mata 2022, yakiriye mu biro bye (Village Urugwiro), impapuro zemerera ba Ambasaderi ba Tanzania na Libya guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 01 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abantu bane (4) banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 8,546.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 31 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abantu bane (4) banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 8,364.
Mu rwego rwo gufasha no korohereza buri muntu wese ubyifuza gutunga televiziyo ya Flat, kuri ubu StarTimes iri kugurisha izi televiziyo, aho iya Pousse 32” igura amafaranga y’u Rwanda 199,900 yonyine. Uyiguranye na Decoderi ya StarTimes y’udushami (DTT) igura 211,900 Frw naho iri kumwe n’igisahani (DTH) wishyura Frw 212,900.
Raporo y’ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ifatanyije n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi mu mwaka wa 2020 mu turere twose tw’ u Rwanda bwerekanye ko ingo zikoresha inkwi gusa mu guteka mu Rwanda zigera kuri 80.37% mu gihe abagikoresha amashyiga y’amabuye atatu bagera kuri 69.4%.
Umuryango w’abanyeshuri biga ubuganga mu Rwanda (MEDSAR) urishimira ko mu myaka 25 umaze ushinzwe wagize uruhare mu kwigisha abaturarwanda uko bakwiye kwita ku buzima bwabo kugira ngo birinde indwara zitandukanye.
Umujyi wa Kigali ufatanyije na Sendika y’abafundi, ababaji n’abanyabukorikori (STECOMA) biyemeje kunoza imyubakire n’imiturire muri Kigali, mu rwego rwo guca imyubakire y’akajagari ikunze guteza ibibazo n’ibihombo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 26 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 2, bakaba babonetse mu bipimo 10,633.
Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko mu Misiri, bikaba biteganyijwe ko agirana ibiganiro na Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el-Sisi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 25 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19, akaba yabonetse mu bipimo 10,481.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 23 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 19, bakaba babonetse mu bipimo 6,798.
Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia ifatanyije n’Abanyarwanda batuye muri Ethiopia no muri Djibouti, bizihije umunsi w’Intwari z’Igihugu ku itariki ya 19 Werurwe 2022. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ku rwego rw’igihugu igira iti ‘Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu’.
N’ubwo mu Rwanda hari intambwe nziza imaze guterwa mu kurwanya ruswa, imibare igaragaza ko itaracika burundu, iyi ikaba ari yo mpamvu hakomeje gufatwa ingamba zigamije kuyihashya kuko imunga ubukungu bw’abantu ku giti cyabo, ubw’Igihugu, ndetse ikadindiza n’itangwa rya serivisi nziza.
Ibigo bigera kuri 20 ku wa Gatanu tariki 18 Werurwe 2022 byahuriye hamwe mu mwiherero ugamije guteza imbere umuco wo gukina kugira ngo bafatanye kandi bakoreshe ubunararibonye bwa buri kigo, bageze ubutumwa kuri benshi bityo barusheho kumenyakanisha akamaro ko kwiga binyuze mu mikino.
Mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi z’amashanyarazi, Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ivuga ko ikomeje kuvugurura no gusana imiyoboro ku buryo ibura ry’umuriro rya hato na hato rizaba amateka mu Rwanda.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, Marie Claire Mukasine, avuga ko hari intambwe nziza imaze guterwa mu kumenyesha abaturage uburenganzira bwabo cyane cyane ku bijyanye no kudahishira ababaka ruswa. Icyakora n’ubwo hari ibimaze kugerwaho mu kwamagana ruswa, ngo abakigira ubwoba bwo gutanga amakuru (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 17 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abantu umunani banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 6,844.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 16 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abantu batanu banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 4,921.
Iyi Weekend abakunzi ba Ruhago yo mu Rwanda no hanze barahishiwe. Duhereye mu Rwanda guhera tariki 19/ 03/2022 saa 15:00 kuri Stade Regional ya Kigali hazabera umukino uzahuza ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu SC, amakipe afitanye amateka mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 15 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abantu umunani banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 6,315.
Kuba umubyeyi wonsa kandi unakora ntibiba byoroshye, cyane cyane iyo umwana akiri muto. Ingendo za hato na hato zo gusubira mu rugo konsa no kugaruka ku kazi ziravuna.
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yakiriye intumwa ziturutse mu Rwanda ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo, Maj. Gen. Albert Murasira, izo ntumwa zikaba zari zimushyiriye ubutumwa bwa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19, akaba yabonetse mu bipimo 6,998.
Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022, yakiriye Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, akaba n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka.
Abakina umukino wa ‘Inzozi Jackpot Lotto’ ubu bafite amahirwe yo kuba batsindira amafaranga menshi kurushaho, kuko ubu ‘Jackpot Lotto’ igeze kuri Miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda (4.000.000RWF).