Baramboshye banshyira mu mwobo barenzaho itaka baragenda – Umutangabuhamya mu rubanza rwa Bucyibaruta

I Paris mu Bufaransa mu rukiko rwa rubanda hakomeje kubera urubanza rwa Bucyibaruta Laurent wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro. Ni urubanza rwatangiye tariki 09 Gicurasi 2022.

Bucyibaruta akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, by’umwihariko mu bwicanyi bwabereye i Murambi, i Kaduha, Cyanika, Kiliziya ya Mbuga, gereza ya Gikongoro n’ishuri ry’abakobwa rya Kibeho mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro yayoboraga.

Kuri Paruwasi ya Kaduha ni hamwe mu ho abantu bahungiye bizeye kuharokokera nyamara barahicirwa
Kuri Paruwasi ya Kaduha ni hamwe mu ho abantu bahungiye bizeye kuharokokera nyamara barahicirwa

Umwe mu batanze ubuhamya muri urwo rubanza tariki 13 Kamena 2022 ni umugore w’imyaka 68 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi akaba yari atuye i Kaduha ubwo Jenoside yatangiraga.

Ubuhamya bwe bukubiye muri ya magambo akurikira:

Yatangiye abwira urukiko ati:

“Kuva indege ya Habyarimana yagwa batubujije gusohoka, by’umwihariko Abatutsi ntitwongeye kuva mu rugo kubera ko abantu batangiye kutureba nabi bavuga ko dufite uruhare muri urwo rupfu rwa Habyarimana. Kubera ko twari dutunzwe no guhaha, umugabo wanjye yagerageje gusohoka ngo arebe niba hari icyo yakora. Yahuye n’abasirikare bo kwa Habyarimana bahita bamukubita ngo nasubire mu rugo. Twahise dutangira kubona Abatutsi bo mu misozi idukikije bahunga bashaka kujya kuri Superefegitura. Icyo gihe bavugaga ko uhungiye yo ntacyo aba.

Bagezeyo, babwiwe ko bagomba kujya ku Kiliziya. Mu gihe abo bahungaga, twe twari tukiri mu rugo tukaba twari twaburiwe n’uwitwa Gasana wari ‘premier substitut’ ngo tube turetse turebe aho ibintu byerekera. Abatutsi bo mu makomini yandi ubwo ni ko bakomezaga guhunga kuko ahantu twari dutuye hari hirengeye. ubasha kureba indi misozi.

Kubera ko twari dutuye ku nzira twaje kumva Abahutu bagenda baganira ko bavuye mu nama kuri Superefegitura ikaba yari iyo kwica Abatutsi. Haje gupfa umugabo Martin ku Gikongoro bajya kumushyingura. Mu bagiyeyo harimo Straton Ngezahayo wari warigeze kuba umusirikare. Bamaze kumushyingura yaraje ajya mu baturage b’Abahutu ababwira ko bagomba gutangira kwica Abatutsi ko Perefe wa Gikongoro Bucyibaruta yatanze itegeko ryo kubica. Ubwo wa mugabo Gasana yatumye ku mugabo wanjye amubwira ngo duhungire ku kiliziya kuko ibintu byahindutse.

Ubwo twahise duhungira kuri Paruwasi ya Kaduha. Tuhageze twasanze hari Abatutsi benshi bahahungiye, kiliziya yuzuye, amashuri yuzuye no hanze hose abantu bari bahuzuye bavanze n’inka n’andi matungo bahunganye. Twabanje kubura aho tujya ariko tugeze aho tuza kubona inzu yindi inyuma ya kiliziya aba ari ho tujya. Twahamaze icyumweru, amazi yazaga baba barayaciye ntitwongera kuyabona. Aho kuri paruwasi hari umupadiri witwaga Robert Nyandwi wakoranaga n’abicanyi. Yavaga kuri paruwasi akajya kuri centre ya Kaduha kubabwira uko Abatutsi bahungiye kuri paruwasi bangana. Yari yarafashe Abatutsi bari abarimu abashyira ukwabo ababwira ko ari ho bashobora kumererwa neza bativanze n’abaturage. Bamaze kubona ko abantu babaye benshi nta bandi bagihunga batangiye kubasaka babambura intwaro.

Ubwo babwiye Abatutsi bari bagifite amafaranga ngo bagure umuceri wo kurya, bakajya bawubagurisha ku mafaranga 25. Babonye umuceri wanze gushira baramanuye bageza ku mafaranga 5. Tariki 20 umuceri wari umaze gushira. Tariki 21 ni bwo abajandarume batangiye kurasa abantu bahereye kuri ya nzu yari irimo abarimu, ubwo abaturage na bo binjiramo batemagura. Kubera ko abantu bageragezaga kwirwanaho bakoresheje amabuye, ubigerageje abajandarume bahitaga bamurasa. Bamaze umunsi wose barasa n’abaturage batema. Bigeze mu ma saa cyenda abajandarume bavuze ko amasasu abashiranye ngo bahamagaye ku Gikongoro ngo baboherereze andi. Ubwo nanjye bahise bantema mu mutwe, aho nzanzamukiye nasanze abo mu muryango wanjye wose babishe.

Abana bari babatemaguye naho se we bari bamurashe. Ubwo nagumye muri iyo mirambo. Nyuma naje gukururuka njya kuryama mu mirambo yo mu kiliziya. Ubwo mu gitondo bazindutse baza kwica abaraye badapfuye. Bari bamaze iminsi bacukuye ibyobo bavuga ko ari ibyo abantu bazajya bitumamo. Bukeye bwaho nibwo batangiye gukurubana imirambo bayijugunya muri bya byobo. Ubwo nanjye barankuruye bangejeje mu muryango wa kiliziya babona ndacyahumeka. Umwe mu bajandarume yahamagaye abaturage ngo baze bantemagure, undi bari kumwe aramubwira ngo nibandeke nimbaho nzajye mvuga inkuru ya Kaduha ngo mumwihorere arageza saa yine n’ubundi yapfuye. Ubwo bakomeje guhamba imirambo, bishoboka ko hari n’abandi bari bagihumeka nkanjye. Byageraga nka saa cyenda abajandarume bakabwira abaturage ngo nibatahe bazagaruke ejo. Ubwo aho bari banyegetse ku kiliziya hari abantu nabonaga begura umutwe bakongera bakabatemagura. Ubwo baratashye bansiga ahongaho haza umupolisi witwaga Kampayana kuko yari anzi. Namwatse amazi yo kunywa ahubwo aragenda aza kuzana igitero kinsanga ha handi.

Ubwo bahise batangira kunshinyagurira bambwira ngo bene wacu ni bo bateje intambara bajyaga mu Nkotanyi. Narababwiye nti nimukore icyo mushaka ariko Inkotanyi nzizi nk’uko namwe muzizi. Ubwo umwe muri bo yahise ankubita inyundo mu mutwe nitura hasi. Nongeye kuzanzamuka mu gitondo cy’umunsi wakurikiyeho. Ubwo naravuze nti reka mve ku kiliziya njye mu ishyamba wenda nzabe ari ho ngwa batongeye kuntemagura. Ubwo nagiye nkambakamba kubera ko ntashoboraga kugenda kubera ko bari barananteye inkota mu itako. Nagiye nkambakamba nk’umwana kuko iyo bamaraga kwica abantu babamburaga n’imyenda, nanjye nari nambaye ubusa . Sinzi aho nararuje ikintu cy’icyenda nkururuka nk’umwana njya mu ishyamba, nicara mu gishyitsi cy’inturusu cyashibukaga nibwira nti nzahapfira kuko nta n’icyo kurya nari kuhabona.

Uko yahambwe ari muzima:

Ubwo uyu mukecuru w’imyaka 68 y’amavuko yari arimo gutanga ubuhamya avuga ibyamubayeho biteye ubwoba, bamwe mu bantu bari mu rukiko bari bitangiriye itama. Yanyuzagamo akananirwa kuvuga, akarira agasoma ku mazi, akagarura imbaraga agakomeza.

Yakomereje ubuhamya bwe kuri abo bantu bamuboshye bakamushyira mu mwobo, ati:

“Bukeye bwaho igitero na none cyarahansanze. Ubwo nkibonye nahise ndyama nubitse inda ngo nibaza bahite bantema ako kanya. Baraje bati dore n’ikindi kigore hano. Bahise bacukura iruhande rwanjye aho nari ndyamye bafata umugozi bamboha amaguru hanyuma baranterura banshyira muri wa mwobo barenzaho itaka baragenda.

Ubwo bagiye bigamba ngo kandi uyu muntu tumuhambye ari muzima, abandi bakavuga ngo niba ari muzima azikuremo! Nahise ntekereza abana banjye nkakeka ngo wenda wasanga hari abana batapfuye bakabasha guhunga. Nkibaza nti ubu bazaba aba nde ko se bamwishe nanjye bakaba bampambye mbona. Ubwo natangiye kurwana n’ubutaka nshaka uko navamo nuko numva akaboko karahuhwa n’umuyaga numva ko kageze hanze. Ubwo nakomeje kujya nkurura ibitaka n’akaboko kamwe ngeze aho n’umutwe ndawusohora ariko ikindi gice kiguma mu butaka kubera ko nari nubitse inda kandi bari bamboshye n’amaguru. Nagerageje no gusubizamo umutwe ngo birangire ariko na byo birananira.

Ubwo natangiye kwibaza ko ngiye kuribwa n’ibisiga kubera ko umutwe wari wuzuye amaraso aho bari batemye. Ku mugoroba nibwo habaye ikimeze nk’igitangaza mbasha kuva muri wa mwobo. Narahagaze mbasha kwibohora wa mugozi. Ubwo hahise haza umuntu arakomera avuga ngo uyu mwobo uwukuwemo na nde? Uwo muntu arambwira ngo genda uhungire hakurya hariya sinabasha gutema umuntu Imana ivanye mu mwobo. Yahise agenda. Ubwo numvaga abantu bagenda baganira bavuye gusenya amazu bigamba ko hari abantu bakiri bazima bagomba gukomeza kubahiga. Ubwo natekereje umugabo w’Umuhutu wari waratubyariye umwana muri batisimu. Nahise ntekereza kujyayo ngo ampishe cyangwa se anyice. Naragiye ngerayo mu gitondo yitwaga Laurent. Ankubise amaso arambaza ati wabaga hehe nturapfa?

Yanshyize mu nzu ndaharara mu gitondo arambwira ati jya kwa soeur (umubikira) Mirgita wakira Abatutsi batemye akabavura. Mu gitondo naragiye ngenda nyura mu bihuru no mu ishyamba. Mpageze nasanze hafunze ndyama ku rugi mpahurira n’undi mugore bari batemye ariko na we atapfuye. Hamaze gucya abazamu baho barafunguye baraza baratwirukana. Bashatse kutwica umukozi umwe arababwira ati Mirgita yavuze ko uzongera kwica umuntu azamwirukana. Twaragiye dushaka kujya ku bitaro ngo turebe ko batwakira. Twaragiye, uwo mugore ajya ku bitaro njye nanga kujyayo kuko navugaga ko abakozi baho banyica kubera ko bose bari banzi.

Nyuma yo kuva ku bitaro nasubiye kwa wa mugabo aho nari naje nturuka ariko arambwira ati reba ahandi hantu ujya kwihisha. Ubwo nigiriye inama yo kongera gusubira kwa Mirgita. Ubwo umukozi umwe witwaga Gratien yaravuze ati nimumureke agende abonane na Mirgita amuvure hanyuma agende ajye kuri Superefegitura. Barankinguriye ndoga bampa akenda ko kwambara n’agakoti ko kwifubika. Mirgita yaranyakiriye ambaza aho nabaga n’uko byangendekeye, ambaza umuryango wanjye mubwira ko bose bashize. Ubwo baramvuye baransasira bampa igitanda ndaryama arababwira ngo nibanyiteho ntabwo nagera kuri Superefegitura.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kaduha
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kaduha

Nahasanze n’abandi yari yarakiriye barimo n’abana benshi tuhaba dutyo. Nyuma yaho Mirgita na we baje kumutera ubwoba ngo ahunge ariko mbere yo kugenda aratubwira ngo tujye ku bitaro. Twaragiye tujya ku bitaro hashize iminsi haza abasirikare ba MINUAR bari kumwe Superefe batujyana i Murambi.

Tugezeyo twasanze amaraso acyuzuye ku nkuta z’inzu. Ubwo i Murambi barahatuvanye batujyana i Butare mu gice cy’Inkotanyi. Ubwo ku rundi ruhande i Murambi hari izindi modoka zapakiraga abantu zibajyana muri Congo abanze bakabapakira bakabajyana ku ngufu. Inkotanyi zaramvuye nsa n’ugarura ubuzima n’ubwo namugaye umutwe wanjye barawumenaguye muri make nta buzima mfite. Ni aho ngarukiye.”

Uwo mutangabuhamya yabwiye urukiko ko yatuye i Kaduha kuva mu mwaka wa 1977, icyakora kuri ubu akaba atuye mu Bugesera. Abajijwe impamvu atasubiye gutura i Kaduha, yasobanuye ko ari ukubera ko yari asigaye wenyine nta muntu n’umwe asigaranye mu muryango, kandi no kugera nko mu 2000 i Kaduha ngo bari bagihiga Abatutsi.

Ati “Mu 1996/1997 nari nasubiyeyo hanyuma bakomeza guhiga Abatutsi nk’urugero bishe uwitwaga Jean Karasira, bongera kwica uwitwaga Emile, bongeye kwica undi muntu wari ‘Conseiller’ n’ubwo ntibuka izina rye. Muri icyo gihe bicaga abo bantu rero nibwo nongeye guhunga njya kuba i Nyanza kuko bari banshyize mu majwi ko nanjye bashaka kunyica. Navuye i Nyanza njya kuba i Bugesera ahari mwene wacu wari warahunze mu 1959.”

Abajijwe ku maherezo y’uwo yigeze kuvuga ari we ‘premier substitut’ Gasana wababuriye akababwira kuba bagumye mu nzu, niba azi uko byamugendekeye, yavuze ko ibyo yabwiwe ari uko umunsi bazaga kwica i Kaduha bamukuye ku mugabo witwaga Mutabazi. Ku Gikongoro ngo bohereje abasirikare babiri kumubaza impamvu atagiye gufasha abandi kwica ngo abasubiza ko adashobora kujya kwica Abatutsi kuko ntacyo apfa na bo. Ngo bamubwiye ko bagiye kumwica, abasaba ko bajya kumwicira iwe. Ngo baramanutse bajya kumurasira iwe muri ‘salon’.

Uwo mutangabuhamya yavuze ko mbere y’itariki 21 nta bindi bitero bikomeye byabaye. Ati “Wa mupadiri Nyandwi ni we wakomezaga kubabwira ngo babe baretse akabaha amakuru ko batari baba benshi. Padiri Nyandwi yagiye kuri bariyeri kandi yagize uruhare mu iyicwa ry’umuryango wanjye. Ni we wajyanye abantu bajya gutwika urugo rwa murumuna w’umugabo wanjye Antoine Harerimana mu gihe we yari yamushyize muri ya nzu yiciwemo abarimu kuri Paruwasi. Ni we warobanuye abarimu abashyira ukwabo muri iyo nzu ubundi akajya kubibwira abajandarume.”

Uwo mutangabuhamya yagarutse no kuri wa mubikira witwa Mirgita, asobanura uko Mirgita yababwiye ko nyuma y’igitero simusiga yasabye imfashanyo Musenyeri Misago undi akamuhakanira amubwira ko ntawamubwiye ngo yakire impunzi.

Uwo mutangabuhamya abajijwe aho avana imbaraga zo gukomeza kubaho n’ibyo yanyuzemo byose mu myaka 28 ishize, yavuze ko ubu abeshejweho na Leta binyuze mu nkunga itanga.

Mu gusoza, umutangabuhamya yasabye umuntu wese wagize uruhare muri Jenoside kwemera uruhare rwe agasabaa imbabazi Abanyarwanda kugira ngo azapfe neza, ntazapfane icyaha gikomeye, kuko ngo n’Imana na yo yumva uyisabye imbabazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birakomeye peee.
Nkotanyi mwarakize. Imana ikomeze ibahe ubushishozi n’imbaraga zitsinda abanzi iyo bava bakagera

Murokokr yanditse ku itariki ya: 14-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka