#COVID19: Abanduye 29 barimo 26 babonetse i Kigali

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 16 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 29, bakaba babonetse mu bipimo 3,888.

Abo bantu 29 banduye barimo 26 babonetse i Kigali, umwe aboneka i Musanze, undi i Huye, undi umwe i Burera.

Nta muntu uheruka kwitaba Imana mu Rwanda azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, ni 1,459 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka