Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 10 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 7, bakaba babonetse mu bipimo 6,120.
Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Kicukiro, Rukebanuka Adalbert, ashima umushinga uherutse gutangizwa muri ako Karere n’Ihuriro Nyarwanda ry’Imiryango y’abantu bafite ubumuga (NUDOR) ribinyujije muri Porogaramu y’iterambere ridaheza rishingiye ku muryango izwi nka ‘CBR’ (Community-based Rehabilitation program).
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 09 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 2, bakaba babonetse mu bipimo 5,335.
Akarere ka Rubavu gaherereye mu Ntara y’Iburengerazuba ni kamwe mu turere turi kwihutisha gahunda yo kugeza amashanyarazi ku bagatuye. Aka karere kaza mu turere twa mbere tumaze kugeza amashanyarazi ku ngo nyinshi nyuma ya Nyarugenge, Kicukiro na Nyaruguru two turi hafi kugeza ku ngo 100% zifite amashanyarazi.
Abagize Urugaga rw’Abaganga b’Amatungo mu Rwanda (Rwanda Council of Veterinary Doctors - RCVD), tariki 06 Werurwe 2022, barahuye batangiza uburyo bwo kwizigamira no kugurizanya buzwi nk’Ikimina, mu rwego rwo kubona amafaranga yabafasha gukora imishinga y’iterambere.
Perezida Paul Kagame yifurije umunsi mwiza abagore, kuri iyi tariki ya 08 Werurwe 2022 ubwo Isi yose yizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abagore.
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, akaba n’Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, yatangaje ko asezeye mu gisirikare yari amazemo imyaka 28.
Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, yizihirije ibirori by’Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore i Nairobi muri Kenya, hamwe na mugenzi we Margaret Kenyatta. Ibyo birori byanitabiriwe na Perezida w’icyo gihugu, Uhuru Kenyatta.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 07 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya bane (4), bakaba babonetse mu bipimo 10,843.
Perezida Paul Kagame, ku wa Gatanu tariki 04 Werurwe 2022 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro, ifatirwamo imyanzuro ikurikira:
Ikipe ya Real Madrid iyoboye urutonde rwa Shampiyona ya Esipanye (La Liga) kugeza ubu, igiye gukina na Real Sociedad iri ku mwanya wa gatandatu iyirusha amanota 16. Ni umukino usa n’uworoshye kuri Real Madrid itozwa na Carlo Ancelotti, ushaka kwegukana igikombe cya gatanu nyuma yo kubyegukana mu Budage na Bayern Munich (...)
Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko ku wa Kane tariki ya 03 Werurwe 2022 yafashe umugore witwa Umutoni Divine, afatirwa mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro, Akagari ka Nyakabanda, akaba akurikiranyweho gukora icyaha cyo gusindira mu ruhame akanakora ibiterasoni.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Werurwe 2022, yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye harimo n’izijyanye no gusuzuma ingamba zashyizweho zigamije guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Ihuriro Nyarwanda ry’Imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) ribinyujije muri Porogaramu y’iterambere ridaheza rishingiye ku muryango izwi nka ‘CBR’ (Community based Rehabilitation program), ryatangije umushinga ugamije kubaka ubushobozi bw’abafite ubumuga no kubageza kuri serivise mu byiciro bitandukanye.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 03 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 10, bakaba babonetse mu bipimo 10,037.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 28 Gashyantare 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 13, bakaba babonetse mu bipimo 12,861.
Umushumba wa Kiliziya ku Isi, Papa Fransisiko, yashyize Musenyeri Papias Musengamana ku buyobozi bwa Diyosezi ya Byumba, akaba yasimbuye Musenyeri Serviliyani Nzakamwita wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Dr Vincent Biruta wari usanzwe ayobora Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage (PSD) yongeye gutorerwa kuriyobora mu yindi manda y’imyaka itanu iri imbere. Amatora y’abagize komite nyobozi y’ishyaka PSD yabaye tariki 27 Gashyantare 2022, kikaba ari kimwe mu bikorwa byari biri kuri gahunda muri Kongere (...)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 27 Gashyantare 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 4, bakaba babonetse mu bipimo 18,213.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 26 Gashyantare 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 2, bakaba babonetse mu bipimo 18,837.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, arasaba urubyiruko rw’u Rwanda gushyira imbere intekerezo n’umuco by’u Rwanda kuko gushyira imbere iby’amahanga ari kimwe mu bice by’ubukoloni.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 25 Gashyantare 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 15, bakaba babonetse mu bipimo 14,527.
Mu rwego rwo kugabanya iyangizwa ry’ikirere no kurengera ibidukikije, Leta y’u Rwanda yiyemeje kugabanya umubare w’abakoresha inkwi n’amakara mu guteka. Intego ni uko umwaka wa 2024 uzagera ingo zikoresha inkwi mu guteka zigeze nibura kuri 42% ndetse no mu mijyi ikoreshwa ry’amakara rigacika.
Iki ni igihe cy’imbonekarimwe ku bakunzi b’imikino mu Rwanda, aho uzasanga abakunzi b’umukino wa Basketball umukino w’amagare, ndetse na Ruhago ari yo sports iyoboye isi kugeza ubu mu kugira abayikurikirana ari benshi.
Umunyarwanda Jean Claude Ntirenganya yasohotse ku rutonde rw’abantu 50 ku Isi bari kuzamuka cyane mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu bumenyi bw’Isi n’amakuru ndangahantu.
Nyuma y’urupfu rwa Professor Paul Farmer, wari impuguke mu bijyanye n’ubuvuzi, ndetse wagize uruhare rukomeye mu guhindura urwego rw’ubuzima mu Rwanda, Kaminuza ya Global Health Equity (UGHE) yashinze, yihanganishije cyane umuryango we, abo bakoranaga muri Partners in Health no mu muryango mugari wa UGHE.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 21 Gashyantare 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 6, bakaba babonetse mu bipimo 9,016.
Ubuyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka mu gihugu (DGIE) buratangaza ko Abanyarwanda baba mu mahanga ubu bashobora gusaba Indangamuntu hanyuma bagasaba na Pasiporo ikoranye ikoranabuhanga banyuze ku rubuga ‘Irembo’.
Akarere ka Karongi kagizwe n’Imirenge 13, ndetse imyinshi muri iyo Mirenge ikaba ari Imirenge y’icyaro kandi irangwa n’imisozi miremire ku buryo kuhageza ibikorwa remezo by’iterambere birimo amashanyarazi byagiye bigorana.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ibimenyetso byakusanyijwe bigaragaza ko umusizi Bahati Innocent umaze igihe kibarirwa mu mwaka aburiwe irengero, yambutse umupaka anyuze mu nzira zitemewe akajya muri Uganda.