RICTA yashyize ahagaragara ipaki y’ikoranabuhanga igenewe ibigo bito n’ibiciriritse

Ikigo gihagarariye abakoresha murandasi no guteza imbere indangarubuga y’u Rwanda [RW], RICTA, cyashyize ahagaragara ipaki yitwa ‘AkadomoRW social media package’ igamije gufasha abafite imishinga mito n’iciriritse mu Rwanda mu rwego rwo kumenyekanisha ibyo bakora binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Iyi paki izubakira ku byagezweho mu bukangurambaga bugera kuri bubiri bwiswe "Nahisemo" na "Zamuka na AkadomoRW", bwari bugamije gushishikariza ibigo byo mu Rwanda kwifashisha no gukoresha indangarubuga [.RW] nk’izina ry’ibanze ku Banyarwanda.

Hamwe n’ubukangurambaga bwa “Zamuka na Akadomo RW” ubucuruzi bwinshi bwo mu Rwanda bwarushijeho kugaragara kuri internet.

RICTA muri iki gihe iratanga ipaki yoroshye kandi ihendutse itanga uburyo bwo gukoresha imbuga nkoranyambaga ziriho abantu basaga miliyoni mu Rwanda ku rubuga rumwe.

Iyi paki ntabwo igenewe gusa ubucuruzi busanzwe bugurisha ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram, WhatsApp, Facebook n’izindi nyinshi ahubwo ireba n’ubucuruzi bushya bwiyemeza gutangira kugurisha bukoresheje imbuga nkoranyambaga.

Umuyobozi Mukuru wa RICTA, Grace Ingabire Mwikarago
Umuyobozi Mukuru wa RICTA, Grace Ingabire Mwikarago

Nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi Mukuru wa RICTA, Grace Ingabire Mwikarago ’AkadomoRW Social media package’ ni igikoresho cyoroheye buri wese kandi kidahenze cyakozwe mu rwego rwo guha imishinga mito n’iciriritse mu Rwanda urubuga rwo gukora ubucuruzi mu buryo bw’ikoranabuhanga ruhendutse rushobora kuzamura ibicuruzwa bitabaye ngombwa ko hubakwa urubuga rwihariye.

Ati: “Iyi paki izaha ubucuruzi kurushaho kugaragara ku mbuga nkoranyambaga no kubafasha kugurisha ibicuruzwa byabo na serivisi kuri Facebook, WhatsApp, na Instagram mu gihe bazungukira no ku bindi bintu nk’indangarubuga y’u Rwanda (.RW), aderesi ya google na imeri imwe y’ubucuruzi”.

Yakomeje agira ati: "Turizera ko iyi paki itoroheye abantu gusa, ahubwo izafasha n’abakiriya kuko bazajya bakorana ubucuruzi mu buryo butaziguye. Ibi bizatuma habaho inyungu ku bucuruzi no ku bakiriya.”

Muri iki gihe aho guhahira ku ikoranabuhanga byabaye nka gahunda y’umunsi, ubukangurambaga bushya bwa RICTA bwibanda ku bucuruzi bushya ndetse n’ubukora bukeneye kunguka byihuse binyuze mu kongera uburyo bwo kubugaragaza ku ikoranabuhanga bishobora gutuma hagurishwa ibicuruzwa byinshi.

Mu zindi nyungu, ni uko imbuga nkoranyambaga zoroshye kugaragaza ibicuruzwa kurusha gukoresha urubuga rwa Website, nk’uko Ingabire yabigarutseho.

Ati: "Turizera ko iki ari igitekerezo cyiza ku bigo bito n’ibiciriritse bikomeje gukira ingaruka za Covid-19 ndetse n’umwanya mwiza wo guteza imbere ubucuruzi bwo kuri murandasi mu Rwanda."

Iyi paki abacuruzi bazabasha kuyibona ku giciro cy’ibihumbi mirongo itatu (30.000Rwf) ku mwaka. Ntabwo ikubiyemo uburyo umukiriya ashobora kwishyura ariko ashobora kwivuganira n’umucuruzi bakemeranya uburyo bwo kumwishyura.

RICTA ni ikigo kidaharanira inyungu gihagarariye inyungu z’abakoresha murandasi mu Rwanda. Iki kigo cyashinzwe mu 2005 gifite intego yo gucunga indangarubuga ya [.RW] hamwe n’uburyo bwo guhererekanya amakuru atanyuze hanze y’Igihugu, Rwanda Internet Exchange Point (RINEX).

RICTA igamije kandi kuzamura no guteza imbere imikoreshereze ya murandasi mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka