Amb. Karabaranga yashyikirije Perezida Adama Barrow impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Gambia

Ambasaderi Jean Pierre KARABARANGA uhagarariye u Rwanda mu Bihugu bya Senegal, Mali, Guinea Bissau, Gambia na Cabo Verde, yashyikirije Adama BARROW, Perezida wa Gambiya, impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri Gambia.

Ambasaderi Jean Pierre KARABARANGA yamugejejeho indamukanyo ya mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul KAGAME, amwifuriza we n’abaturage bose ba Gambia ishya n’ihirwe.

Ambasaderi Karabaranga kandi yamwijeje ko azarushaho gushimangira umubano mwiza uri hagati y’Ibihugu byombi no gukomeza ubutwererane n’ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Gambia. Ambasaderi yanamumenyesheje ko u Rwanda rwiteguye kwakira inama ihuza Abakuru b’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) kandi ko rwishimiye ko we ubwe azitabira iyi nama ndetse ko na Gambia izaba ihagarariwe mu nama zitandukanye. Ambasaderi kandi yagaragaje ko amasezerano anyuranye yasinywe hagati y’ibihugu byombi arushaho gushimangira ubufatanye no guharanira iterambere ry’abaturage b’ibihugu byombi.

Perezida wa Gambia, Adama BARROW, yavuze ko Gambia ishima cyane Perezida Paul KAGAME kubera imiyoborere ye yagejeje ku Banyarwanda iterambere rishimishije, anagaragaza ko Abanyafurika barufataho icyitegererezo mu nzego zinyuranye kandi ko barwigiraho byinshi hashingiwe ku iterambere n’imibereho by’Abanyarwanda u Rwanda rwagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Adama Barrow yagaragaje ko Gambia itewe ishema no kuba u Rwanda ruzakira inama ya CHOGM izabera ku Mugabane wa Afurika uyu mwaka by’umwihariko mu Rwanda kuko rufite ubushobozi mu kwakira inama ziri kuri urwo rwego, anavuga ko Perezida Paul KAGAME muri iyo nama azahagararira inyungu z’umugabane wose.

Yijeje Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga ubufatanye mu gusohoza neza inshingano yahawe na Perezida Paul KAGAME, anamusaba kumugezaho indamukanyo ye kandi ko Igihugu cye kizakomeza gushimangira umubano mwiza uri hagati y’Ibihugu byombi. Yagaragaje ko u Rwanda arufata nk’igihugu cy’icyitegererezo ku mugabane wa Afurika ko hari byinshi igihugu ayoboye cyigira ku Rwanda by’umwihariko mu bijyanye n’ikoranabuhanga, uburezi bufite ireme, ubuvuzi, n’ibindi.

U Rwanda barufata nk’intangarugero mu kwihesha agaciro no guharanira kwigira, ibikorwa byo kubungabunga umutekano hirya no hino, bityo hakaba hari byinshi bigira ku Rwanda. Yagaragaje ko ibihugu byombi bizakomeza gufatanya hagamijwe inyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.

Ambasaderi KARABARANGA ahagarariye u Rwanda mu Bihugu bya Senegal, Mali, Gambia, Cabo Verde na Guinea Bissau, akaba yaramaze gutanga impapuro zimuhesha Uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri ibyo bihugu byose. Ambasaderi Karabaranga yari aherekejwe n’umufasha we Karabaranga Uwicyeza Viviane n’Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Senegal, Nzabonimana Guillaume Serge.

Nyuma yo gutanga impapuro zimwemerera guhagarira u Rwanda muri Gambia, tariki ya 14 Kamena 2022, Ambasaderi n’abo bari kumwe bifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye muri Gambia mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 anahura n’abayobozi b’inzego zinyuranye.

Ni inkuru dukesha Ambasade y’u Rwanda muri Senegal

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka